AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Isesengura ku kibatsi cy’umubano hagati y’u Rwanda na Qatar

Yanditswe Dec, 12 2019 09:34 AM | 2,904 Views



Abakurikiranira hafi imibanire y'ibihugu basanga ibihugu by'u Rwanda na Qatar bisangiye indangagaciro zirimo iyo guharanira kwigira no kureba kure, ari na yo mpamvu umubano w'ibihugu byombi umaze gushinga imizi mu buryo budasubirwaho.

Umubano hagati y'ibihugu by'u Rwanda na Qatar si uwa none. Abakurikiranira hafi ibi bihugu byombi bemeza ko kuva mu mwaka ushize wa 2018, uyu mubano wiyongereyemo ikibatsi utangira kugaragaza ibimenyetso byo gushinga imizi kurushaho.

Ibi bishimangirwa n'ingendo z'abakuru b'ibihugu byombi, aho muri iyi myaka 2 ishize, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha inshuro 2 ndetse Umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani na we akaba amaze gusura u Rwanda inshuro 2 muri uyu mwaka wa 2019.

Umunyamakuru Munyaneza James, avuga ko amasezerano y'ishoramari rihuriweho n'ibihugu byombi mu mushinga wo kubaka Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera ndetse n'amasezerano hagati y'ikipe ya PSG yo mu Bufaransa n'ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB, ashimangira ibihe bishya umubano w'ibihugu byombi urimo muri iki gihe.

Yagize ati “Paris Saint Germain ni iy’abo muri Qatar n’ubwo ari ikipe yo mu Bufaransa, ba nyirayo ni abanya Qatar, urebye n’uko amasezerano yakozwe ubwayo uko ari magari, harimo ikintu cy’ubukerarugendo, harimo gucuruza ibicuruzwa by’u Rwanda... Ubona ko harimo n’ubushake ku mpande zombi kandi. Ariko nakubwira ko iyo gahunda ya Bugesera yo kubaka ikibuga cy’indege  ni yo noneho kugeza ubu ngubu ihatse izindi. Bishyizwe mu bikorwa uko ibi bihugu byabyiyemeje mbona ko mu by’ukuri hari icyo bizahindura mu Rwanda, kani bikatugeza ku bintu byinshi twifuza, tutakerezaga ko byashoboka.”

Ubukungu bwa Qatar bushingiye k'umutungo kamere wiganjemo gaz na peteroli iki gihugu cyakoresheje neza ndetse kugeza ubu kikaba aricyo cyiza k'umwanya wa mbere ku Isi mu bihugu bifite umuturage winjiza amafaranga menshi ku giti cye, kuko buri mu nya Qatar abarirwa asaga ibihumbi 60 by'amadorali buri mwaka, ni ukuvuga asaga miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda.

Nubwo biri uko ariko, Qatar ntiyigeze idamarara, kuko ifatwa nka kimwe mu bihugu bifite ishoramari rikomeye mu mahanga, dore ko ikigega cyayo gishinzwe ishoramari, Qatar Investment Authority gifite umutungo ubarirwa muri miliyari 350 z'amadorali. Nko mu Bwongereza, mu miturirwa 15 ya mbere ihenze mu murwa mukuru London, Qatar yihariye imigabane ingana na 34%, naho mu kibuga cy'indege cya mbere mu Bwongereza, Heathrow Airport, naho ifitemo 20%, kimwe no muri sosiyete y’indege y’Ubwongereza British Airways nayo ifitemo imigabane ingana na 20%.

Si mu Bwongereza gusa, kuko no mu Burusiya Qatar yihariye 25% by'ikibuga cy'indege cya St. Petersburg, mu gihe ishoramari ry'iki gihugu muri USA mu mwaka utaha wa 2020 rizagera kuri miliyari 35 z'amadorali.

Umwarimu muri kaminuza Dr. Murwanashyaka Amir, avuga ko ari no muri urwo rwego iki gihugu cyatangiye ishoramari mu Rwanda.

Ati “Qatar ikeneye ishora imari yabo cyane cyane ko bavuga ko mu mwaka wa 2030 peteroli izaba imaze kugabanuka, bagashaka kugira ngo noneho bashake ubundi buryo bwo kubaho kandi bakomeze kuba abantu b’abakire. Baguze ubutaka muri za Australia aho bashobora guhinga, bashora mu nganda z’i Burayi, bashora no mu rindi shoramari cyane cyane no mu gihugu cyacu cy’u Rwanda. U Rwanda rero na rwo rukaba rwabyungikiramo na Qatari ikungukiramo kuri ubwo buryo.”

Ishoramari ry'igihugu cya Qatar ryiyongereye ku ry'ibindi bihugu n'ibigo mpuzamahanga bikomeje kubenguka u Rwanda nk'igihugu kibereye ishoramari.

Ni ibintu impuguke mu bukungu Dr. Mutemberezi Fidèle agaragaza nk'ikimenyetso simusiga gishimangira icyizere amahanga afitiye u Rwanda.

Ati “Umushoramari hambere aha ngaha igihe batahaga kiriya bise icyambu kitari ku Nyanja kiri i Masaka, umushoramari yarabivuze. Yaravuze ati ‘turashaka ko u Rwanda  ruba hub, ni ukuvuga ngo uko u Rwanda ruba centre y’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati. Kubera iki? Kuko yavuze ngo turashima ubuyobozi buri mu Rwanda, dushima gahunda zabo zihari, iyo uzanye imari yawe mu gihugu ukaba nta mpungenge ufite z’uko umutekano uzahungabana, ukaba nyta mpungenge ufite ko  hari uzahutaza ibikorwa byawe, hakaba hari amategeko afatika, asobanutse, bakakorohereza gucyura inyungu zawe, mu gihugu cyawe. Mbese iyo environment ya business imeze neza abantu baraza nta kurikizi rwose.”

Abayobozi b'ibihugu by'u Rwanda na Qatar kandi, mu ruhame ntibabura kwerura ko imibanire yabo yarenze ubushuti busanzwe ikagera ku ntera y'ubuvandimwe, nk'uko mu birori byo gutanga ibihembo byiswe anti-corruption excellence awards 2019 Perezida Paul KAGAME yabigaragaje ubwo yashimiraga mugenzi we wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani watangije ibi bihembo. 

Yagize ati “Nyiricyubahiro, nshuti yange, muvandimwe, reka nanavuge murumuna wannje. Nize ko mu miyoborere, abayobozi barayobora gusa, kandi nta muyobozi muto, nta n’umukuru, nta n’ufite icyo urwitwazo rwo kuyobora nabi. Ariko ntinyutse kwita Nyiricyubahiro murumuna wange kubera ubucuti, ndetse no kuba twizerana.”

Kugeza ubu, u Rwanda na Afurika y’Epfo ni byo bihugu byo k’umugabane wa Afrika Qatar yakuriyeho abaturage babyo visa mu rwego rwo koroshya urujya n'uruza ndetse n'ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi.

Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira