AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Isesengura ku mpamvu ibihugu bikomeye bifite inyota yo gufatanya na Afurika

Yanditswe Aug, 30 2019 08:56 AM | 10,526 Views



Abasesenguzi mu by'ubukungu na politiki mpuzamahanga bavuga inama zigenda zihuza Afurika n’imigabane ndetse n’ibihugu  bitandukanye birimo u Bushinwa n'u Buyapani ari ikimenyetso cy'impinduka kuri Afurika aho kuba ishusho y'ubukoloni bushya kuri uyu mugabane.

Kuri ubu mu Buyapani hateraniye inama ku iterambere rya Afurika, TICAD, ihuje Afurika nk'umugabane n'u Buyapani nk'igihugu gituwe na miliyoni zirenga gato 120, Afurika ituwe na miliyari imwe na miliyoni zisaga 200. Ibiganirirwa muri iyi nama bigamije kuzamura impande zombi.

Iyi ije ikurikira inama yiga ku bufatanye bw'u Bushinwa na Afurika izwi nka FOCAC yabereye i Beijing mu Bushinwa, zombi zihuriye ku kuba zihuza abakuru b'ibihugu na za guverinoma bo ku mugabane wa Afurika ndetse n'abayobora ibi bihugu by'ibihanganjye muri Aziya no ku isi muri rusange.

Ku basesenguzi mu by'ubukungu na politiki mpuzamahanga basanga iyi mikoranire ari ikimenyetso kigaragaza icyerekezo gishya Afurika ifite mu rugamba rwo kwiteza imbere.

Impuguke mu bukungu, Nkurunziza Alexis yagize ati''Imyaka nka 50 y'ubwigenge bwa Afurika wasangaga ubukungu bw'ibihugu bya Afurika ahanini bushingiye ku mahame y'iterambere agengwa na Banki y'Isi ahubwo njye ndabibona mu rwego rwo kurambirwa amahame ya biriya bihugu, ubuhake bw'abanyaburayi n'abanyamerika cyane cyane ko urebye nk'u Bushinwa, u Buyapani ni ibihugu by'ibi communist ahanini imibanire yabyo n'ibindi bihugu bidakunze kwivanga muri politiki.''

Umwarimu wa kaminuza, Dr Gasana Sebastien, avuga ko muri ubu bufatanye impande zombi zifite inyungu igaragara, aha aragaruka ku nyungu ibihugu nk'u Bushinwa cyangwa u Buyapani bifite mu mikoranire na Afurika.

Yagize ati''Afurika ni umugabane kuri ubu ibihugu byinshi bibonamo amizero mu minsi iri imbere kubera impamvu zinyuranye, Afurika ni umugabane ufite abaturage bari kugenda biyongera ku buryo bavuga ko mu 2050 abaturage bashobora kuzaba bageze kuri miliyari 2 na miliyoni 500 iryo rero ni isoko rikomeye cyane kandi muri abo baturage abenshi bakaba ari urubyiruko bicuze ngo bafite imbaraga zo gukora.''

Kuri Dr Mutemberezi Fidèle umusesenguzi mu by'ubukungu akaba n'umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda ngo ni umwanya kuri Afurika wo kubyaza amahirwe iyi mikoranire mishya gusa ngo hari ibyo afurika isabwa kwitondera.

Ati ''Amakosa afurika itagombwa gukora ni abayobozi bayo kuko mu bihe byashize mu myaka yashize hagiye habaho amasezerano menshi hagiye habaho inama nyinshi ariko bikarangira ntacyo bigezeho, afurika ntacyo ikuyemo ni ukuvuga ngo abayobozi bacu batureberera bakagombye kubikosora hakabaho kugira igenamigambi rihamye riza rifashwa n'iyo mikoranire.''

Ubufatanye bwa Afurika n'ibi bihugu byo muri Aziya bigaragara ko bushyizwemo imbaraga, urugero nk'abayobozi b’ibihugu bya Afurika bagera kuri 53 bari i Beijing icya rimwe aho bari bitabiriye ihuriro rya karindwi ku bufatanye n’u Bushinwa. Ni mugihe Inteko Rusange ya 73 y’Umuryango w’Abibumbye yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu bya afurika 27.

Inama nk’izi kandi zihuza Afurika n’imigabane ndetse n’ ibuhugu bikomeye kwizi zagiye ziba mu bihe no mu buryo butandukanye.Ku batari bake ngo iki ni ikimenytsi cy’uko Afurika ari umufatanyabikorwa ukomeye mu ruhando mpuzamahanga.

Inkuru mu mashusho


Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama