AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ishimwe yavuze ku myaka 2 ya 'zahabu' amaze abanza mu izamu rya APR FC

Yanditswe Mar, 29 2022 08:39 AM | 45,770 Views



Umunyezamu wa APR FC Ishimwe Jean Pierre avuga ko yishimira ko amaze imyaka 2 abanza mu kibuga, ikintu avuga ko agiye kucyubakiraho akagera kure hashoboka.

Yabitangaje mu kuganiro cyihariye na RTV Sports, aho yavuze kuba muri APR FC ari amahirwe akomeye ku buzima bwe. Aho yashimangiye ko kuba muri iyi kipe bizamufasha no kwiteza imbere no mu buzima busanzwe.

Mu myaka ibiri amaze abanza mu kibuga muri iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu, Ishimwe Jean Pierre ni umwe mu batumye imara imikino 50 idatsindwa. Kuri we ngo ni intambwe ikomeye yateye, imutegurira kwitwara neza kurushaho.

Mu minsi ishize, uyu munyezamu bigaragara ku maso ko akiri muto mu myaka, yongerewe amasezerano muri APR FC, akaba azarangira muri 2026. Avuga ko aya masezerano yayashyizeho umukono amushimishije ndetse ngo yizeye ko azanamubera ikiraro kimugeza ahandi.

Iyo ari mu kibuga, Ishimwe ngo aba aharanira ko nta gitego cyakwinjira mu izamu rye. Agashimangira ngo nta kipe n'imwe mu Rwanda ajya asuzugura, bikamuha imbaraga zo kwitwata neza.

Ku bijyanye n'Ikipe y'Igihugu Amavubi amaze guhamagarwamo inshuro 2, Ishimwe yavuze ko agiye gukomeza kwitwara neza kugira ngo abe umunyezamu ubanza mu kibuga. Aha akitsa cyane ku kwitwara neza muri APR FC, kuko ari yo yaba isoko yo kwigarurira umwanya wa mbere mu Mavubi.

Yanavuze ko  kugira ngo akomeze atere imbere bisaba ko agira ikinyabupfura (discipline) no kumva inama agirwa n'abatoza be.

Yanakomoje kandi ku banyezamu bo mu Rwanda afata nk'icyitegererezo, aho ku ikubitiro yavuze  Ndoli Jean Claude na Ndayishimiye Jean Luc Bakame.


 Jean-Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama