AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ishusho y'imyiteguro ya CHOGM mu rwego rw'ubuzima

Yanditswe Mar, 27 2021 08:52 AM | 53,766 Views



Minisiteri y'Ubuzima irizeza Abanyrwanda ndetse n'abazitabira inama mpuzamahanga y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza (CHOGM) izaba mu kwa 6 i Kigali, ko imyiteguro yo kubungabunga ubuzima bw’abazayitabira ihagaze neza.

MINISANTE isobanura ko mu gihe hasigaye amezi abiri gusa ngo iyi nama ibe imyiteguro yo kuzatanga serivisi nziza z’ubuzima ihagaze neza.

Mu cyumba kivurirwamo indembe cyagenewe abantu b’abayobozi bakomeye mu Bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali.

Dr Nkuranka Jean Baptiste ukorera ibi bitaro yagize ati "Ni imwe  mu mpamvu twahisemo kuvugurura urusaro kugira ngo dushyireho ubu buryo twajya twakira abantu bakomeye barimo nk'abo bashyitsi baba baje inaha, ku buryo babona serivisi nk'izo babona muri  bihugu byateye imbere ukujyanisha n'iterambere igihugu kigezemo n ni muri urwo rwego twahisemo gushyiraho ibyumba bimeze gutya." 

Harabura amezi abiri ngo inama y’abakuru b'ibihugu n’azaguverimo biri mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw icyongereza ibere mu Rwanda, mu bakomeje imyiteguro harimo n'abashoramari mu bikorwa by'ubuvuzi.

Jean Malic Kalima Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro byigenga bya Legacy Clinic avuga ko imyiteguro igenda neza. Ati "Natwe rero turi mu buvuzi tumaze igihe twitegura tureba uko twahyiraho serevisi zatabara abazaba batugannye natwe nka Legacy abakozi bamaze kwitegua ariko mu bijyanye n'ibikoresho u turi gushyiraho uburyo bwiza budasanzwe ubu twamaze no gutuma MRAY ubu twamaze kuyitumiza, ubu tuzaba dufite uburyo bwose bwatuma tuzajya duhita tubona icyo umuntu arwaye ako kanya."

Ku manywa, mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, ikigo gishinzwe iby'imbangukiragutabara, abakozi bacyo bari mu kazi. Izi ngombyi na zo ni zimwe muzakenerwa igihe haba ikibazo mu bihe by'inama zikomeye nka CHOGAM. Bagaragaza ko na bo imyiteguro bayigeze kure.

Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko ubu ikomeje imyiteguro y'iyi nama kuri ubu ikaba iri gukora ubugenzuzi bwimbitse ku myiteguro y'ibitaro na za hoteli.

Ni imyiteguro Umujyanama wihariye wa Minisitiri w'Ubuzima Dr Theophile Dushime avuga ko igikomeje.

Ati "Tuzaba dufite  amatsinda y'abaganga  ku kibuga cy'Indege aho abashyitsi binjirira dufite abandi kuri za hoteli aho abashyitsi baba ndetse n'abandi baganga aho inama zizajya zibera, kandi amatsinda yose azaba arimo abaganga b'inzobere, tuzaba dufite imbangukiragutara, dukorana n'ibitaro bikuru birimo ibya gisirikare,  Faisal na CHUK ku buryo uwagira ikibazo yahita abona aho akoresha ikizamini, haramutse kandi hari umuntu washaka kujya kwivuriza hanze buriya haba hateganyijwe n'uburyo bwo kumutwara mu mahanga.

Iyi nama igiye kuba isi n' u Rwanda bigihanganye n'icyorezo cya COVID19, MINISANTE ivuga ko ikomeje gushyiraho uburyo buhagije bwo kurinda iki cyorezo abazitabira iyi nama.

Dr Dushime ati "Abantu bose bazaza bazapimirwa hariya, kuko hariyo itsinda rikora ako kazi hari na laboratoire ku buryo ibisubizo bizajya biboneka mu masaha make ashoboka. Si ibyo gusa kuko abantu bazaba bakora muri yo nama bazapimwa, ariko n'ikindi  ubu dukomeje ibikorwa byo gukingira  turateganya ko abantu bose bazaba bari hariya bazaba barakingiwe, usibye ibyo rero umuntu ashobora no kugaragarwaho covid19 mu nama uwo azajya ajyanwa muri hotel itarimo abandi bashyitsi hagize nuremba kandi murabizi dufite ibitaro byiza byihariye kuri iki cyorezo twavuga Nyarugenge ndetse n'ibitaro bikuru bya Kigali  bifite ahantu hajyanwa abo bantu."

Mu minsi ishize ubwo yari mu Rwanda, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth Patricia SCOTLAND, yagaragaje ko uburyo u Rwanda rwitwaye neza mu rugamba rwo guhangana na COVID19 ari byo byatumye noneho iyi nama ishobora kuba kabone n'ubwo icyorezo ntaho kirajya.

Yashimye Kandi imyiteguro yiyi nama igaragara mu nzego zose.

Iyi nama igiye kuba nyuma yo gusubikwa umwaka ushize kubera icyorezo cya COVID19.


Fiston Felix HABINEZA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama