Yanditswe Aug, 13 2019 09:03 AM | 9,345 Views
Abaturage bo mu Karere ka
Karongi bavuga ko Isoko Mpuzamipaka rya Karongi
rimaze igihe ritarema, bitewe n’uko
abacuruzi baje kuricururuzamo babura abaguzi, bituma barivamo basubira gucururiza mu isoko riri mu Mujyi wa
Karongi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka karongi buvuga ko bwafashe icyemezo cyo kuba buhagaritse iryo soko, kuko buri mu biganiro n’urugaga rw’abikorera bo mu Rwanda n’abo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kugira ngo bemeranye ibicuruzwa byazanwa muri iryo soko bishobora gukurura abaguzi.
Inyubako y’iryo soko yaruzuye ariko ubwo twarigeragaho twasanze, nta muntu n’umwe uhatambuka, imiryango y’iyo nyubako ifunze, cyokora hari icyumba kimwe cyari gikingiranyemo imifuka y’ifu y’ibigori ya Kawunga.
Abaturage twasanze hafi aho bari mu bikorwa by’uburobyi, bavuga ko iri soko rimaze amezi arenga ane ritarema, bitewe n’uko abacuruzi barigezemo babura abaguzi, bahita basubira gucururiza mu isoko rya Karongi.
Umuturage witwa Rutayisire Emmanuel yagize ati “Njye we mbona ritazarema, kuko sinzi ukuntu azazana ibintu hano muri iri soko, agatanga amafaranga ye, ibintu akabisubiza mu mujyi, ntabwo rizarema, kuko abakiriya ntaho baturuka, baturukahe se? Ko abantu batuye hano ari bake.”
Na ho Sibomana Patrick ati “Uko numva ngo iriya miryango yose irafashe, ariko bagerageje kuzana ibintu ariko ntihagira ababigura, nina yo mpamvu ubona umuntu umwe ukirimo.”
Rutayisire avuga ko hari abacuruzi bazanye ibicuruzwa bamara igihe nta baguzi bahitamo kubisubiza mu mujyi.
Ati “Bazanye toni 10 z'ibirayi, yarazizanye zamaze hafi ibyumweru bitatu ntawubigura, abizananye na kawunga, nyuma yongeye abisubiza mu mujyi.”
Aba baturage bakomeza bagaragaza ko kuba iri soko mpuzamipaka rya Karongi ritarimo gukora ari amahirwe arimo kubacika bitewe nuko bari babonye uburyo bwo kwagura ubucuruzi bwabo binyuze mu guhahirana n’abandi baturage by’umwihariko abaturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ihana imbibe n’Aka karere ka Karongi.
Uwimana Innocent ati “Twari tubonye isoko riri bugufi, ariko niba ryarabuze abaricururizamo kuritwe n'igihombo, kuko twari tubonye aho kugurira hafi, ndetse tukorohereza n’abo banyamahanga bakaza kugira ibyo bazagucururiza hano, natwe bakatugurira, ariko ntabwo tuzi impamvu urwo rujya n'uruza rutarakorwa.”
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imari n'iterambere ry'ubukungu Bagwire Esperance avuga ko bahagaritse iri soko mpuzamipaka rya Karongi bitewe nuko igisenge cyari cyangiritse, ndetse ngo bari bakiri kunoza ibiganiro hagati y'abikorera bo mu bihugu byombi kugira ngo bemeranye ibicuruzwa byagurishirizwa muri iryo soko.
Yagize ati “Ntabwo twari kwemera ko bakorera mu isoko rimeze nka chantier, ikindi nuko abanyekongo na bo ntiturumvikana, kuko ntibaza ku buryo buhagije, ntiturumvikana ku bicuruzwa tuzashira hariya mu isoko, kuko baracyaza nkabaje kureba amatungo gusa, ntabwo baratangira kuza baje guhaha ibicuruzwa bitandukanye, ubu turiho turategura urugendoshuri rwa PSF, bakazajyayo hanyuma bamara kubyumvikana ibikorwa bigatangira.”
Ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi buvuga bufite umushinga wo kubaka icyambu kizajya cyomokeraho ubwato bunini, buzajya bworoshya ubwikorezi bw'ibicuruzwa binyuzwa mu Kiyaga cya Kivu bikagurishirizwa muri iryo soko.
Iri soko mpuzamipaka rya Karongi ryubatswe ritwaye amafaranga arenga miliyari imwe n'igice z'amafaranga y'u Rwanda, imirimo yo gusoza kuryubaka yararangiye mu mwaka ushize wa 2018. Rikaba rifite imyanya irenga 80 yo gucururizaho, harimo ahakorera ikigo cy'imari, ubugeni,imurikabikorwa, ububiko, ahagurishirizwa inyama, ndetse n'izindi nyubako eshatu zagenewe kugurishirizwamo amatungo magufi.
Umuturage witwa Rutayisire Emmanuel
Fredy RUTERANA
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru