Yanditswe Feb, 08 2021 07:41 AM | 19,632 Views
Mu gihe abatuye Umujyi wa Kigali biteguye gusubukura ibikorwa bimwe na bimwe byakomorewe, baravuga ko mu byumweru 3 bamaze muri gahunda ya guma mu rugo babonye ku buryo batagomba kujenjekera uwariwe wese uzongera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.
Umujyi wa Kigali mu gihe cya Guma mu rugo, amaduka acuraza bimwe mu bicuruzwa arafunzwe, nta rujya n’uruza rw’abaturage, imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ziraparitse, muri gare zo muri uyu mujyi nta nyoni itamba.
Abatuye Umujyi wa Kigali, abawukoreramo n’abawugenda bavuga ko ibyumweru 3 bamaze muri gahunda ya Guma mu rugo byabahaye isomo ku buryo batazongera kujenjekera uwari we wese uzarenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 yirengagije ingaruka yagize ku banyamujyi muri ibi byumweru 3.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko ibi byumweru 3 bishize, nk’urwego rushinzwe umutekano byabasigiye isomo ry’uburyo bagomba gukoramo n’ingamba nshya bagomba gushyira mu bikorwa mu kurwanya abarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID19.
Umunyamabannga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Mpunga Tharcisse avuga ko gukomorera bimwe mu bikorwa byo mu Mujyi wa Kigali na gahunda ya guma mu rugo byatewe n’impamvu zitanduykanye zirimo n’uko n’imibare yagabanutse ariko ngo haracyari impungenge mu gihe iki cyorezo kigihari.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase avuga ko muri ibi byumweru 2 biri mbere hagiye kubahirizwa amabwiriza mashya yo kurwanya icyorezo cya COVID19, ariko ngo ntibisobanuye ko inzego z'ibanze zikwiye gusinzira, ahubwo ngo hakwiye gukazwa imikorerere n’ubukangurambaga.
Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 2 Gashyantare mu byemezo bayo, yakomoreye bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi n’ingendo hagati mu mujyi wa Kigali Cyakora guhera kuri uyu wa Mbere ingendo zihuza uturere, n’uturere n’Umujyi wa Kigali ziracyafunze, insengero, utubari ndetse n’amakoraniro n’ibirori na byo birafunze.
Ibikorwa by’ubucuruzi byakomorewe bizajya bifunga ku isaha ya kumi nimwe, mu gihe ku isaha ya saa moya abaturage bose mu gihugu bazajya baba bageze mu ngo zabo
.Jean Paul TURATSINZE
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
4 hours
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
4 hours
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
5 hours
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru