Yanditswe Feb, 17 2020 05:38 AM | 7,307 Views
Hirya no hino mu gihugu hari abaturage bavuga ko bahangayikishijwe no kuba hari serivisi bibagora kubona bitewe n'uko hari ibyangombwa byo mu irangamimerere byo mu myaka yo hambere batabasha kubona kubera impinduka nyinshi zagiye zibaho kugeza ubu.
Ku bashakanye mu myaka ya mbere ya jenoside yakorewe abatutsi, icyangombwa kigaragaza ko bashyingiranywe byemewe n'amategeko "Attestation de mariage" ni kimwe mu byo bagaragaza ko bibabera imbogamizi mu gihe barimo gushaka serivisi zijyanye n'irangamimerere, kuko ngo bimwe mu byerekana ko bashyingiwe bitagihari.
Abenshi aho bashyingiriwe hahinduriwe inyito kuko icyo gihe byari amakomini nyuma bikagenda bihinduka.
Bavuga ko iyo bageze ku murenge, igishoboka kuba ari ukujya kwa padiri cyangwa pastori kureba niba amafishi yabo agihari.
Hari abagira amahirwe bakayabona ariko abayabuze ngo hari ubwo basabwa kujya mu rukiko kandi bamwe baba batabishoboye. Bifuza ko byakoroshywa nibura hakajya haza abatangabuhamya bemeza iby'ishyingirwa ryabo.
Ni ikibazo Ministeri y’Ubutegetsi bw'Igihugu ivuga ko imaze igihe ishakira umuti, ikizeza abafite ibi bibazo ko hari ikiri kubikorwaho.
Jenoside yakorewe abatutsi ni kimwe mu byatumye amakuru menshi atakara yabaga ari mu bitabo. Ariko na none politiki y’ubuyobozi bushingiye ku makomini no ku ma perefegitura na byo byagiye bihinduka mu mavugururwa agamije kwegereza ubuyobozi abaturage, na yo yatumye bimwe mu bitabo bigenda bitakara, ayo makuru na yo akabura.
Icyakora muri iki iki gihe kubika amakuru yifashishijwe ikoranabuhanga bishyirwemo imbaraga cyane ku buryo mu myaka iri imbere ibibazo nk'ibi bitazongera kugaragara.
Theogene TWIBANIRE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru