AGEZWEHO

  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...
  • PDI yemeza ko ‘yacutse’ yatanze urutonde rw’abakandida-depite – Soma inkuru...

Itamar Einhorn yabaye Umunya-Israel wa mbere wegukanye agace ka Tour du Rwanda

Yanditswe Feb, 19 2024 19:18 PM | 216,484 Views



Itamar Einhorn w'imyaka 26, ukinira Israel-Premier Tech, yegukanye Agace ka Kabiri ka #TdRwanda2024 ka Muhanga-Kibeho, akoresheje amasaha atatu, iminota 17 n'amasegonda 31, aba Umunya-Israel wa mbere wegukanye agace muri Tour du Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare 2024, ni bwo Isiganwa rizenguruka Igihugu ku Magare, ryakomeje hakinwa Agace ka Kabiri aho abasiganwa bahagurukiye mu Karere ka Muhanga, berekeza ku Butaka Butagatifu bwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ku ntera y’ibilometero 129,4.

Ni ku nshuro ya mbere Tour du Rwanda yasorejwe i Kibeho kwa Nyina wa Jambo mu Murwa w’Ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.

Aka gace kayobowe by’igihe kirekire na Alexandre Mayer w’Ibirwa bya Maurice, Munyaneza Didier wa Team Rwanda na Nsengiyumva Shemu wa May Stars.

Aba bakinnyi bayoboye isiganwa kuva ku kilometero cya kabiri ndetse bashyizemo ikinyuranyo cy’iminota igera kuri irindwi n’amasegonda 50 ariko baza kubanyuraho.

Umunya-Israel Itamar Einhorn w'imyaka 26 ukinira Israel-Premier Tech ni we wakandagije ipine rya mbere ku murongo usorezwaho, aho yagereye rimwe n’abandi 56 banganyije ibihe. Aba bose basoreje mu gikundi bakoresheje amasaha atatu, iminota 17 n'amasegonda 31.

Ku mwanya wa kabiri haje William Junior Lecerf wa Soudal Quick Step uri no mu bahabwa amahirwe yo kwegukana isiganwa mu gihe Umunyarwanda wasoreje hafi ari Moïse Mugisha uri ku mwanya wa 20.

Itamar Einhorn w'imyaka 26 yambaye umwambaro w'umuhondo ndetse ni we uzaba ayoboye abandi ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gashyantare 2024, ubwo hazaba hakinwa Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda aho abasiganwa bazava i Huye berekeza i Rusizi ku ntera y'ibilometero 140,3.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz