Yanditswe Mar, 14 2019 13:02 PM | 5,786 Views
Itangazo rya Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga rivuga ku byatangajwe na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda ejo tariki 13 werurwe 2019 kuko ridasobanura neza uko ikibazo gihagaze:
1. Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ivuga ko hari amagana menshi y’Abanyarwanda kandi bazwi neza na Uganda bishwe, barafungwa, bicwa urubozo ntacyo bazira, ndetse abakabakaba 1000 birukanywe muri Uganda boherezwa mu Rwanda.
2. U Rwanda ruvuga ko hari imitwe irimo n’iy’iterabwoba itandukanye iri ku butaka bwa Uganda ihungabanya umutekano w’u Rwanda nka RNC, FDLR n’indi. Iyo mitwe niho yakirira abashaka kuyinjiramo, ikahagira ibikorwa bitandukanye kandi ubuyobozi bwa Uganda bubizi. U Rwanda kandi ruvuga ko ibyo byose u Rwanda rubibwira Uganda.
3. Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibyo igihugu cya Uganda gikora bihabanye kure n’amasezerano y’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba wemerera urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa mu bihugu binyamuryango.
4. U Rwanda rwongeraho ko bitashoboka ko abantu bacuruza cyangwa ngo bahahirane igihe bicirwa mu kindi gihugu, bagakorerwa iyicarubozo, bagafungwa bakanatwarirwa imitungo ku buryo butemewe n’amategeko. Ibi ngo ni ibibazo bigomba gushakirwa ibisubizo kdi ngo kuba Uganda ivuga ko u Rwanda rwakomanyirije ibicuruzwa biva muri Uganda ari amakuru adafite ishingiro ahubwo agamije kuyobya uburari.
5. Iri tangazo risoza rivuga ko u Rwanda rwaguye amarembo kandi buri wese yemerewe kurugenderera n’abanya Uganda batavuyemo, rwemerera kandi ibicuruzwa na serivisi zitandukanye kurwinjiramo nta nkomyi. U Rwanda ruhamagarira Uganda gukemura ibi bibazo rwasobanuye kandi ruhora rwifuza ko byakemuka mu buryo bw’ibiganiro.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru