Yanditswe Jul, 11 2019 11:34 AM | 12,346 Views
Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yemeje
ishingiro ry'umushinga w'itegeko rihindura itegeko riteganya ibyaha n'ibibano
muri rusange. Iri tegeko rigiye kuvugururwa nyuma y'uko Urukiko rw'Ikirenga
rufashe umwanzuro wo gukuraho ingingo zinyuranyije n'itegeko nshinga rya Repubulika
y'u Rwanda zari muri iri tegeko.
Ni umwanzuro Urukiko rw'Ikirenga rwafashe nyuma y'aho umunyamategeko Mugisha Richard atanze ikirego kigaragaza ko hari ingingo zari muri iryo tegeko zinyuranye n'Itegeko Nshinga.
Ingingo Urukiko rw'Ikirenga rwafashe umwanzuro ko zikurwa mu itegeko riteganya ibyaha n'ibibano muri rusange ni iya 233 ijyanye no gukoza isoni abayobozi b'igihugu n'abashinzwe umurimo rusange w'igihugu kuko idafata abantu kimwe ikanabangamira ubwisanzure bw'itangazamakuru n'iya 154 ijyanye no gusebya mu ruhame imihango y'idini.
N'ubwo ariko urukiko rw'ikirenga rwafashe umwanzuro wo kugumishaho ingingo ya 236 irebana no gutuka cyangwa gusebya Perezida wa Repubulika, muri uyu mushinga w'itegeko iyi ngingo na yo yakuweho.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode asobanura ko abantu bakomeje kugaragaza ko na yo ibangamye.
Yagize ati “Ingingo ya 236 yari ingingo yerekeranye no gutuka cg gusebya Perezida wa Repubulika. N'ubwo rero urukiko rw'ikirenga rwanzuye ko iyi ngingo itanyuranyaga n'iya 15 n'iya 18 z'Itegeko Nshinga, twasanze na yo ikwiye kuvanwamo bitewe n'uko abenshi mu bo ireba bakomeje kugaragaza ko ibangamiye ubwisanzure, turavuga cyane cyane abanyamakuru, abandi bashaka gutanga ibitekerezo byaba ari ibinenga ‘institution du chef de l'etat en tant que tel’, kuko icyo abantu bakwiye kumva hano ni uko ari ‘institution’, ntabwo Perezida wa Repubulika bivuga umuntu runaka. Bityo rero tugasanga iyo ngingo na yo ikwiye kuvanwaho.”
Ku wa 25 Mata uyu mwaka Itangazo ryavuye muri Perezidansi ya Repubulika na ryo ryagaragazaga ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame atemeranya no kugumisha iyi ngingo mu mategeko mpanabyaha kuko ari imbonezamubano, kandi ko bikwiye gukomeza kuganirwaho.
Izi ngingo, kimwe n'iya 136 n'iya 140, zari zaregewe Urukiko rw'Ikirenga na Me Mugisha, wagaragazaga ko zinyuranyije n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda.
Uyu mushinga w'itegeko, ugiye gusuzumirwa muri komisiyo ibishinzwe mbere y'uko wemezwa n'Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite ugahinduka itegeko.
Jeannette UWABABYEYI
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
4 hours
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru