Yanditswe May, 17 2016 18:19 PM | 2,285 Views
Mu murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi,kuri uyu wa kabiri Perezida Paul Kagame yatangaje ko iterambere nyaryo rihera mu myumvire kandi kurigeraho bigashingira ku murimo unoze.
Ku kibuga cy'umupira cya Karora murenge wa Mubuga,niho abaturage b'akarere ka Karongi bakiriye Perezida Kagame . Hari hashize umwaka umukuru w’igihugu asuye aka karere akaba yari agarutse nk’uko yari yabisezeranyije ubwo yakirirwaga mu murenge wa Birambo muri Kamena umwaka ushize.
Perezida Kagame yagaragaje umurimo unoze nk'imbarutso y'iterambere kandi ashimangira ko iterambere rihera mu guhindura imyumvire.
Yagize ati :“… Imikorere, ubwumvikane, n'imikoranire y'abaturage n'inzego zitandukanye bigira uruhare mu iterambere. Tugomba kugira umuco wo gukora, tugakora ibidufitiye inyungu…”
Abaturage ibihumbi bari baje kumwakira bagaragaje Perezida Kagame nk'umukuru w'igihugu ufite umwihariko mu kwegera abaturage,kumva ibyifuzo byabo no guharanira iterembere ryabo nta vangura.
Mu ijambo ry’umukuru w’igihugu hakubiyemo ibisubizo by’ibibazo abatuye aka karere bari bamutegerejeho.Harimo gukomeza kubagezaho ingufu z’amashanyarazi no gukomeza kugabanya ubukene.
Akarere ka Karongi gatuwe n'abaturage basaga ibihumbi magana 330. Mu 2011 abari munsi y'umurongo w'ubukene bari 39 % umubare waje kugabanuka bakagera kuri 21% muri 2015. Ni akerere kaberanye n'ubukerarugendo ku buryo gakeneye imihanda mu mujyi wako.
Mu byo abatuye akarere bishimira harimo ibikorwa remezo bikomeye bibarirwa mu gaciro k'amamiliyari birimo uruganda rukora amashanyarazi , muri gaz methane ,umuhanda wa kaburimbo unyura ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu,hamwe na gahunda zitandukanye zigamije kuzamura imibereho y’abaturage.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Neretse Jean
ibyo umuyobozi wacu atubwira nibyiza koko ubukene ni mumutwe! May 17, 2016