Yanditswe Jul, 27 2020 11:03 AM | 45,013 Views
Itorero Anglikani ry'u Rwanda ryafunguye diyosezi nshya ya Karongi, hanimikwa musenyeri mushya wayo Jean Pierre Methode Rukundo, wavuze ko afite intego yo guharanira indangagaciro zibereye imiryango mizima.
Umuhango yo gutangiza ku mugaragaro Diyoseze nshya ya Karongi mu itorero Anglican ry'u Rwanda no kurobanura musenyeri wayo wa mbere Jean Pierre Methode Rukundo wabereye mu kibuga cya IPRC Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Diyoseze ya Kivu ifite icyiro mu karere ka Rubavu ,imwe muri 2 ziheruka gushingwa, niyo yibarutse diyoseze ya Karongi. Bamwe mu ba Kristo mu b' itorero Anglican ry'u Rwanda by'umwihariko ababonye diyoseze nshya n'umwepisikopi wayo bavuga ko ibi bishimangira gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage.
Nyuma yo gushyikirizwa inkoni y'ubushumba,Musenyeri Jean Pierre Methode Rukundo yagaragaje ko mu mirimo ye azibanda ku gutegura imiryango mizima y'ejo hazaza no guhangana n'ikibazo cy'imihindagurikire y'ibihe habungwabungwa ibidukikije.
Arch Bishop Laurent Mbanda umuyobozi w'itorero Anglican ry'u Rwanda avuga ko itorero ryishimira kwaguka kwaryo.
Umuhango wo kwimika musenyeri mushya wa Diyoseze ya Karongi wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda covid-19.
Umuyobozi w'urwego rw'imiyoborere Dr Usta Kaitesi avuga ko itorero rikwiye kuba umusemburo w'impinduka ziganisha abayoboke aheza.
Diyoseze nshya ya Karongi ije yiyongera ku zindi diyoseze 11 itorero Anglican ry'u Rwanda ryari risanzwe rifite.Ni itorero rifite aba Kristo basaga miliyoni.
KWIZERA John Patrick
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru