Yanditswe May, 26 2019 16:43 PM | 5,541 Views
Dr Gahima Manasseh yimitswe nk’umwepisikopi mushya mu itorero ry'Abangilikani mu Rwanda, Diyoseze ya Gahini; kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2019.
Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Gahini Dr Gahima Manasseh w'imyaka 49 asimbuye Bishop Alexis BIRINDABAGABO wari umaze imyaka 22 ayobora iyi Diyoseze.
Dr Gahima avuga ko roho nzima itura mu mubiri muzima, kuba ahawe izi nshingano azibanda ku ivuga butumwa ariko rigamije kuzamura no kwita ku mibereho myiza y'abaturage n'iterambere ry'igihugu muri rusange.
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka Anastase ashima uruhare rw'imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda, igira mu guteza imbere abaturage n'igihugu muri rusange by'umwihariko itorero Angilikani mu Rwanda.
Itorero Angilikani mu Rwanda rifite abakiristo basaga miliyoni. Diyoseze ya Gahini iri mu Karere ka Kayonza igizwe na paroisse 49.
Musenyeri Dr Gahima asimbuye Bishop BIRINDABAGABO we ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru