Yanditswe Nov, 28 2021 10:36 AM | 39,585 Views
Kuri iki Cyumweru, itsinda ry'abayobozi bakuru 25 ryaturutse muri Sudani y'Amajyepfo rigizwe n'abaminisitiri, abadepite ndetse n'abayobozi bakuru mu ngabo na Polisi by'iki gihugu basuye ikigo cya Mutobo giherereye mu karere ka
Musanze.
Basobanuriwe uko iki kigo kinyuzwamo abahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya Congo cyashinzwe n'intego zacyo, aho abanyuzwamo uretse kwigishwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda , uburere mboneragihugu bibafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Iri tsinda ryatangiye ibikorwa byaryo mu Rwanda ku wa Gatandatu, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse basura n'umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi.
Kuri uyu Mbere bazatangira
gukurikira amasomo arebana n'ubwiyunge nyuma yo kuva mu ntambara, kubaka amahoro
ndetse n'ituze mu kigo Rwanda Peace Academy, iki akaba ari nayo gahunda nkuru yabazanye mu
Rwanda .
Ikigo cya Mutobo kimaze kunyuzwamo abahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya Congo bagera ku bihumbi 12, aba bakaba barasubijwe mu buzima busanzwe.
Hakiyongeraho abarimo guhabwa amasomo ubu bari mu byiciro bya 67 , 68 na 69 bakaba ari 729.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru