Yanditswe Apr, 23 2022 18:08 PM | 59,310 Views
Inzobere z'abaganga baturutse mu Bwongereza bari mu Rwanda aho barimo kuvura indwara zitandukanye ziganjemo izisaba kubagwa.
Bamwe mu bavuwe indwara zitandukanye n'izi nzobere bashima ubuvuzi bahawe batarinze kujya hanze y'u Rwanda.
Kantengwa Thacienne tumusanze mu Bitaro bya Nyarugenge aho arwariye nyuma yo kubagwa n'inzobere z'abaganga baturutse mu gihugu cy'u Bwongereza. Ni uburwayi yari amaranye imyaka itatu avuga ko nyuma yo kubagwa yumva ameze neza bitandukanye n'uko yari ameze mbere.
Mu cyumba babagiramo cy'ibitaro bya Nyarugenge bamwe mu baganga basanzwe bavura muri ibi bitaro, barafatanya n'inzobere zaturutse mu Bwongereza mu gikorwa cyo kubaga undi murwayi. Bavuga ko igihe bamaranye n'izi nzobere hari byinshi bamaze kwiga.
Hashize imyaka icumi itsinda ry'abaganga baturutse mu Bwongereza riza kuvura indwara zitandukanye ziganjemo ibibyimba byo mu nda ku bagore, ibyo ku bwonko, ibibari ndetse n'izindi ndwara zitandukanye.
Bayingana Domitille ni umwe mu bavuwe n'izi nzobere mu mwaka wa 2019. Avuga ko akurikije uko yari ameze aba baganga bagize uruhare rukomeye mu kongera kubaho kwe.
Iri tsinda ry'abaganga riza mu Rwanda binyuze mu muryango Rwanda Legacy of Hope. Umuyobozi w'uyu muryango Pstor Osee Ntavuka uba mu Bwongereza avuga ko yahisemo kubyaza umusaruro amahirwe yabonaga mu itorero ayoboye muri iki gihugu kugira ngo abashe kuvura Abanyarwanda.
Iri tsinda ryatangijwe n'abaganga babiri ubu bamaze kuba 150 bakorana n'ibitaro 12 mu gihugu. Kugeza ubu kandi bamaze kuvura abarwayi 1950.
MBABAZI Dororthy
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
1 hour
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
2 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
3 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru