AGEZWEHO

  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...
  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...

Ivan Gakhov wahabwaga amahirwe yo kwegukana ‘ATP Challenger 50 Tour’ yasezerewe (Amafoto)

Yanditswe Feb, 26 2024 18:22 PM | 71,251 Views



Umurusiya Ivan Gakhov wahabwaga amahirwe yo kwegukana ‘ATP Challenger 50 Tour’ yasezerewe rugikubita n'Umutaliyani Gabriele Pennaforti, amutsinze amaseti 2-1 [5-7 6-3 7-6 (3)] mu mukino wamaze amasaha abiri n’iminota 58.

"ATP Challenger 50 Tour" iri mu marushanwa atanu y’Ishyirahamwe rya Tennis y’Ababigize umwuga (ATP) yatangiye gukinirwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 26 Gashyantare, biteganyijwe ko izasozwa ku wa 10 Werurwe 2024.

Iri rushanwa riri gukinirwa ku bibuga bya IPRC-Kigali Ecology Tennis Club ryitabiriwe n'abakinnyi basaga 60 bo mu bihugu 13.

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyaryakiriye.

Umunsi wa mbere waranzwe no gutungurana kuko Umurusiya Ivan Gakhov wahabwaga amahirwe yo kuryegukana yakuwemo n'Umutaliyani Gabriele Pennaforti. Yamutsinze amaseti 2-1 [5-7 6-3 7-6 (3)].

Mu wundi mukino wanarebwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste, Umunya-Israel Daniel Cukierman yasezereye Umunyarwanda Habiyambere Ernest seti 2-0. [6-1, 7-6 (7).]

Habiyambere ni we Munyarwanda wenyine witabiriye iri rushanwa riri ku rwego rwa kabiri rw’aya Tennis ahuza abakinnyi babigize umwuga mu bagabo.

Mu yindi mikino, Noah Schachter (USA) yatsinze Christopher Bulus (Nigeria) amaseti 2-1 [7-6², 6-4] mu gihe Umufaransa Lucas Bouquet yatsinze Umunyamerika Jaycer Lyeons amaseti 2-0 [6-1, 6-3].

Umukinnyi uzitwara neza muri "ATP Challenger 50 Tour" azaba afite amahirwe yo kugera mu bakinnyi 100 ba mbere beza ku Isi no gukina amarushanwa ya ATP Tour na ‘Grand Slam’.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz