Yanditswe Mar, 24 2016 13:16 PM | 2,748 Views
Nyuma y’igihe kitari gito bamwe mu baturage baturiye umugezi
wa Gaseke bawubonamo ikibazo kubera ibikorwa byabo wangizaga, kuri ubu
bawuhanze amaso nka kimwe mu bisubizo ku iterambere ryabo. Abaturiye uyu mugezi
bavuze ibi, mu gihe imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi kuri uyu
mugezi irimbanyije.
Iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi rwa Gaseke mu murenge wa Busengo mu karere ka Gakenke, ni igikorwa abatuye muri aka gace bavuga ko batigeze bakeka ko cyagera iwabo. Gusa kuba babona ibitandukanye n’ibyo bibwiraga mbere, ngo basanga uru ari rumwe mu ngero nyinshi z’imbuto basoroma ku miyoborere ihamye y’igihugu.
Mu bakozi babarirwa hagati ya 200 na 300 bakora
imirimo inyuranye mu iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi rwa Gaseke, hafi
95% batuye muri aka gace, aho amafaranga bahakura abafasha kuzamura imibereho
yabo.
Urugomero rw’amashanyarazi ngo ruzaba rwuzuye bitarenze ukwezi kwa 5, amashanyarazi
nayo akaba azatangira kuboneka.
K’ubufatanye n’abikorera ku giti cyabo, Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo yongere ingano y’ingufu zikomoka ku mashanyarazi cyane cyane mu mijyi y’uturere n’ibice by’icyaro, dore ko byibura 65% by’ingufu z’amashanyarazi igihugu gifite, byihariwe n’umurwa mukuru Kigali kugeza ubu.
Divin UWAYO, RR mu karere ka GAKENKE
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
3 hours
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
4 hours
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
4 hours
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru