AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Izindi mpunzi 123 zivuye muri Libya zageze mu Rwanda

Yanditswe Oct, 11 2019 06:56 AM | 16,783 Views



U Rwanda rwakiriye abashaka ubuhungiro 123 babaga muri Libya, bakaba bahise bajyanwa mu nkambi y'agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera aho basanze bagenzi babo 66 bageze mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize.

Ni abasore n'inkumi bari mu kigero kiri hagati y'imyaka 14 na 20 baturutse mu gihugu cya Libya, bakaba baje mu Rwanda ku masezerano hagayi y'u Rwanda, Umuryango w'Afurika yunze Ubumwe ndetse n'Umuryango w'abibumbye ishami ryita ku mpunzi.

Urugendo rwabo rwo kuva muri Libya kugera mu Rwanda rukaba rwagenze neza ubu bakaba bagiye kwitabwaho nk'uko byatangajwe n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi Kayumba Olivier.

Yagize ati "Ibintu byose birateguye naho bari bugere hari amafunguro abategereje Polisi irabajya imbere ibintu byose bimeze neza ntakibazo, nta muntu warwariye mu nzira bose bahageze amahoro.Hari benshi dushobora gusanga barwaye aho bavuye murahazi ko batari bameze neza riko turi bubanze tubavuze, tubiteho bashire impumpu nyuma turebe igikurikiraho."

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi Kayumba Olivier kandi avuga ko abashaka ubuhungiri 66 baje mu Rwanda ku ikubitiro mu mpera z'ukwezi gushize bameze neza.

Ati "Abari i Gashora bariya 66 bameze neza, batangiye kumenyera, batangiye gusohoka bagatembera."

Umuyobozi wungirije w'Ishami ry'Umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda Barbara William Bentum avuga ko imibereho y’aba bantu bazanywe mu Rwanda itari imeze neza.

Yagize ati "Ni abantu bari mu byiciro 2, dufite impunzi zemejwe na UNCHR muri Libya dufite kandi abashaka ubuhungiro banditswe na UNCHR, itsinda rije uyu munsi abenshi baturutse muri Eretrea, Somalia, Sudan na Ethiopia, urugendo rwabo muri Libya kuri bamwe ntabwo rwari rworoshye bamwe bari mu maboko y'abacuruza abantu, abandi mu bigo bifungirwamo abantu ubwo bageragezaga kwambuka ngo bajye mu Burayi."

Abamaze kugera mu nkambi ya Gashora batangiye kwigishwa ururimi rw'icyongereza n'Ikinyarwanda kugira ngo bajye babona uko bavugana n'abantu baturanye cyangwa batembereye mu bindi bice by'igihugu.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yaganirizaga urubyiruko rwitabiriye Youth Connekt Afrika irimo kubera mu Rwanda, yagaragaje ko u Rwanda rukize ku mutima.

Yagize ati "Reka ngire icyo mbibabwiraho, ntabwo ari ibanga, U Rwanda ntabwo ari igihugu gikize mu bijyanye no kugira ibintu, ariko ndatekereza ko dukize mu bundi buryo, dufite ibuntu tunameze neza ku mutima, twabwiye abo twashakaga kubwira ko n;ubwo aba bantu batageze aho bashakaga kujya, bashakaga kujya mu Burayi bafatirwa muri Libya batambuka inyanja ya mediterane kandi icyari gihari ni uko hari abapfaga cyangwa bazapfa bashaka kwambuka, ndavuga nti twatanga ubundi buryo bushobora kuba ataribwo bwiza cyane, ariko buruta ubu, tuzi u Rwanda ndetse n'aho rugarukira, tugiye gutanga uburyo bushoboka buruta gufatirwa mu nkambi cyangwa mu ahandi hantu wicwa utazi aho uzaba uri umunsi ukurikiyeho cyangwa ushonje ntacyo ufite tuzi ko hano twakora ibirenze kuri ibyo."

Aba baje mu Rwanda ku masezerano yabaye hagati y'u Rwanda, Umuryango w'ubumwe bwa Afurika ndetse n'Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi taliki 10 nzeri. Mu bantu 500 bagomba kuza mu Rwanda 189 ni bo bamaze kuhagera hakaba hasigaye abandi 311 bagomba kuza mu minsi iri imbere.

                       Ubwo indege itwaye impunzi zavuye muri Libya yageraga ku Kibuga cy'Indege cya Kigali

                                              Izi mpunzi ziganjemo abakiri bato

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira