Yanditswe Nov, 26 2019 07:35 AM | 10,703 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, asanga iterambere rirambye rizagerwaho ari uko abagore n'abagabo batanze uruhare rungana mu bukungu n'iterambere.
Mu kiganiro yatanze mu nama mpuzamahanga ku buringanire, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubushake bwo kuzamura uruhare rw'umugore mu nzego zinyuranye byahinduye byinshi ku buzima bw'igihugu.
Muri icyo kiganiro Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku cyuho hagati y'abagabo n'abagore mu gutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu.
Agaruka ku rugero rw'u Rwanda, Madamu Kagame yavuze ko hari ubushake bwo kuziba icyo cyuho byafashije kongera umubare w'abana b'abakobwa bitabira amashuri n'abagore bari mu myanya ifata ibyemezo.
Yaburiye abitabiriye iyo nama ko nta terambere rirambye ryagerwaho abagore n'abagabo badafatanyije kuzamura ubukungu n'iterambere.
Mu ijambo rya Madamuy wa Perezida wa Kenya, Margaret Kenyatta, yashimangiye ko nubwo igihugu cye gikomeje gushyiraho uburyo butuma umubare w'abagore bitabira amashuri n'imirimo wiyongera, haracyari ikibazo cy'umuco utarabyakira.’
Aha ashimangira ku kamaro k'uburezi mu kurwanya ibidindiza iterambere ry'abagore n'abakobwa muri rusange.
Mu mibare MadameJeannette Kagame yagarutseho igaragaza intambwe u Rwanda rwabashije gutera hashingiwe ku bushake bwa politiki, ni hamwe no kuba abagore bari mu myanya ifata ibyemezo muri politiki ubu barenga 61%, abari mu mirimo itandukanye aho mu rwego rw'uburezi ari 53.9%, mu gihe mu buhinzi ari 64.6%.
Yavuze kandi ko ubu bushake bwa politiki bwazamuye imibare abakobwa biga mu mashuri yisumbuye bagera kuri 53.2% n'abiga muri kaminuza bakaba barageze 52.7%.
Yaba Madamu Kagame ndetse na Madamu Kenyatta, bose bagaragaje ko hakiri imbogamizi zidindiza uburenganzira bw'abagore n'abakobwa, cyane cyane izijyanye no kubona imari no gutunga ubutaka, ndetse no kwifatira imyanzuro ku buzima bwabo.
Inkuru mu mashusho
RUZIGA Emmanuel Masantura
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru