AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Jeff Bezos, uyobora Amazon.com, niwe muherwe wa mbere ku isi kugeza ubu

Yanditswe Jan, 02 2018 15:24 PM | 4,600 Views



Umunyamerika Jeff Bezos w’imyaka 53 washinzwe sosiyete y’ubucuruzi izwi nka Amazon niwe wasoje umwaka 2017 afite akayabo k’amafranga meshi ku isi yose, agakurikirwa na Bill Gates wari usanzwe ari ku mwanya wa mbere ku rutonde rutagaragaraho umunyafurika kugeza ku myanya 100 ya mbere.

Ikinyamakuru Bloomberg kivuga muri rusange umutungo w’aba baherwe wazamutse  ku kigero kiri hejuru mu mwaka wa 2017 kuko wageze kuri 65%, bivuze ko umutungo wabo wagiye wiyongeraho ku kigereranyo cya miliyoni 150$ ku mwaka.

Umunyamerika Jeff Bezos ukora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga ku rubuga Amazon.com niwe wahize abandi mu mwaka wa 2017 mu kugira umutungo mwinshi aho we wenyine yibitseho miliyari 99.6 z’amadolari ya amerika. 

Jeff Bezos

Uyu akurikirwa na Bill Gates nawe w’umunyamerika ufite akayabo ka miliyari 91.3 z’amadolari, uyu akaba ariwe nyir’uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga-Microsoft; umwanya wa gatatu ufitwe na Warren Buffet nawe w’umunyamerika utunze ibifite agaciro ka miliyari 85 z’amadolari; uyu we akora mu ishoramari ritandukanye. Igitangaje ni uko mu baherwe 50 ba mbere ku isi harimo abanyamerika 23, ni ukuvuga 46% by’urutonde rwose, ikindi ni uko ikoranabuhanga ariryo rihatse izindi bucuuruzi muri iki gihe, bisobanuye ko ariho ubutunzi bwibereye.

Bill Gates

Warren Buffett

Abandi bagaragarara mu bafite agafaranga kihagazeho, hari umushinwa Jack Ma nawe washoye mu ikoranabuhanga uri ku mwanya wa 17; mu gihe umunyafrika uza hafi kuri urutonde ari Aliko Dangote uri ku mwanya wa 106.

Ku rundi ruhande ariko nubwo abantu ku giti cyabo bakomeje kugira ubutunzi burenze urugero: ntibaryama, ntibaruhuka, ntibahagarara gukora kugirango babwongere. Gusa ubu bukire ntaho buhuriye n’imibereho y’abandi bantu bose basigaye ku isi kuko miliyari 7.6 z’abatuye isi kuko kimwe cya kabiri cy’ubukungu bwose isi ifite bwihariwe n’abakire bagize 1% by’abatuye isi yose; ibi bivuze ko abandi baturage bose bangana na 99% bagomba gusaranganya ikindi kimwe cya 2 cy’ubutunzi isi isigaranye nkuko bigaragazwa n’ikigo cy’imari cy’i Zürich mu Busuwisi- Credit Suisse.

Nanone kandi abantu bagejeje igihe cyo gukora barenga 70%, uteranyije ibyo binjiza bingana na 2.7% by’ubukungu bwose bw’isi, ibintu bituma isi ikomeza kugira ubusumbane burenze urugero mu mutungo, ukiharirwa n’abantu bake cyane.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize