AGEZWEHO

  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...
  • PDI yemeza ko ‘yacutse’ yatanze urutonde rw’abakandida-depite – Soma inkuru...

Joe Blackmore yegukanye Tour du Rwanda 2024

Yanditswe Feb, 25 2024 17:38 PM | 130,078 Views



Umwongereza Joseph Blackmore ukinira Israel-Premier Tech yegukanye Tour du Rwanda 2024 nyuma yo gutwara Agace kayo ka Munani kakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare 2024.

Joseph Blackmore yegukanye Agace ka Munani ka Tour du Rwanda kazengurutse mu bice bitandukanye aho abasiganwa bahagurukiye ndetse bagasoreza kuri Kigali Convention Centre, KCC, ku ntera y'ibilometero 73,6. Yakoresheje isaha imwe, iminota 47, amasegonda 37.

Uyu Mwongereza w’imyaka 21 yatwaye #TdRwanda2024, akoresheje 17h18'46'' ku ntera y'ibilometero 700,6.

Peter Joe Blackmore yagiriye ibihe bihebuje mu Rwanda. Yahizihirije isabukuru y'imyaka 21 y'amavuko ku wa 23 Gashyantare 2024, atwara #TdRwanda2024, yegukanyemo uduce tubiri twa Musanze-Mont Kigali n’aka KCC-KCC.

Ku rutonde rusange, Joe Blackmore yakurikiwe na Ikhan Dostiyev (Astana Kazakhstan) amurusha amasegonda 41 na Jhonatan Restrepo Valencia (Polti-Kometa) usigwa 43.

Umunyarwanda uri hafi ni Eric Manizabayo wa Team Rwanda wasoje ku mwanya wa 15, asigwa n’uwa mbere ho 5’13’’.

Tour du Rwanda yatangiye ikinwa n’abasiganwa 94 bo mu makipe 19, yasojwe na 63.

Umunyarwanda Areruya Joseph ukinira Java Inovotec ni we wasoje ku mwanya wa nyuma ndetse yanahanwe ubwo hakinwaga Agace ka 8 azira kunyura ahatemewe. Yaciwe amande y'ibihumbi 270 Frw, akurwaho amanota 15 ku rutonde rw'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi, UCI.

Uyu mukinnyi wegukanye #TdRwanda2017 yanavanweho amasegonda 20 mu isiganwa n'amanota umunani ku rutonde rw'abakinnyi bazamuka cyane.

Joe Blackmore yegukanye Tour du Rwanda 2024 mu gihe Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ari we wegukanye iy’umwaka ushize wa 2023.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz