AGEZWEHO

  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...
  • PDI yemeza ko ‘yacutse’ yatanze urutonde rw’abakandida-depite – Soma inkuru...

Jospeh Blackmore yegukanye Agace ka 6 ka #TdRwanda2024, anafata ‘Maillot Jaune’

Yanditswe Feb, 23 2024 13:21 PM | 224,669 Views



Umwongereza Peter Jospeh Blackmore ukinira Israel-Premier Tech yegukanye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024 ka Musanze-Mont Kigali, akoresheje amasaha abiri, iminota 12 n’amasegonda 44 ku ntera y'ibilometero 93,3.

Aka gace kakinwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Gashyantare 2024, kahiriye Peter Jospeh Blackmore kuko nyuma yo kukegukana yahise anafata umwambaro w’umuhondo awambuye Umubiligi William Lecerf Junior wari uyoboye abandi ku rutonde rusange.

Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024 kasorejwe mu Mujyi wa Kigali nyuma y'iminsi ine abasiganwa bari bamaze mu ntara.

Abasiganwa bakoresheje inzira ya Musanze-Gakenke-Shyorongi-Nyabugogo-Kimisagara-Kwa Mutwe- basoreza ku Musozi wa Mont Kigali.

Peter Jospeh Blackmore w’imyaka 21 yageze ku murongo wo gusorezaho ayoboye abandi aho yakoresheje 2h12’44’’, ibihe yanganyije n’Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo Valencia. Umunyarwanda wasoreje hafi ni Eric Manizabayo ukinira Team Rwanda wasoreje ku mwanya wa 10, arushwa n’uwa mbere amasegonda 53.

Jospeh Blackmore yahise afata umwanya wa mbere ku rutonde rusange, ahabwa umwambaro w’umuhondo, wari ufitwe na William Junior Lecerf.

Nyuma y’ibilometero 469 bimaze gukinwa, Jospeh Blackmore ni we uyoboye isiganwa aho amaze gukoresha 12h00’25’’. Akurikiwe n’Umunya- Qazaqstan Ilkhan Dostiyev ukinira Astana, amurusha amasegonda 11.

Umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange ni Eric Manizabayo wa Team Rwanda, aho asigwa n’uwa mbere iminota ine n’amasegonda 20.

Tour du Rwanda 2024 izakomeza ku wa Gatandatu hakinwa Agace ka Karindwi aho abasiganwa bazava i Rukomo berekeza i Kayonza ku ntera y’ibilometero 158 ari na yo ndende mu isiganwa ry’uyu mwaka.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz