AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

#KWIBUKA25: Bemeye ko Amahanga yatereranye u Rwanda

Yanditswe Apr, 08 2019 08:11 AM | 6,252 Views



Gutererana u Rwanda mu gihe rwari rukeneye ubufasha bw'amahanga, ni kimwe mu byagarutsweho mu butumwa bw’abayobozi banyuranye baje kwifatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayobozi batandukanye bitabiriye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, bemeje ko kwibuka no guharanira ko Jenoside itazagira ahandi iba ku Isi ari inshingano y’abatuye Isi bose, bemeza ko kuba u Rwanda rwaratereranywe bikwiriye kubera isomo amahanga.

Ministre w’intebe w'u Bubiligi Charles Michel, yavuze yeruye ko amahanga agomba kwemera uruhare rwayo muri jenoside yakorewe abatutsi.


Charles Michel yagize ati:

"Tugomba kubivuga uko bimeze, iyi Jenoside irimo uruhare rw’Umuryango Mpuzamahanga utarabashije kuyikumira, ugakumira icyaha kiremeye nk’iki cyibasiriye inyoko muntu.

Mpagaze imbere yanyu mwese hano  nk'umuntu uhagarariye igihugu kibareba amaso ku maso kikerura uruhare rwacyo mu mateka y'u Rwanda ari muri uwo murongo uwambanjirije muri iyi mirimo mu mwaka w'i 2000 yari yasabye imbazi mu izina ry’u Bubiligi avuga  ko ari habayeho uruhererakanne rw’amakosa arimo abantu kurtuzuza inshingano zabo, amakosa aremereye  yatumye ayo mahano ashoboka."

Perezida wa Komisiyo y'Umuryaango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mousa Faki Mahamat yagaragaje igihe nk'iki cyo kwibuka, ari umwanya abantu bagomba guharira kwibuka ibikomere, agahinda n'ingaruka Jenoside yasize.


Mousa Faki Mahamat  yagize ati:

"Naje hano kuzuza inshingano zanjye ndetse no kubagaragariza ko Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe wifatanyije n'u Rwanda mu bihe nk’ibi, ndabizi ko nta jambo ryasobanura amahano yagwiriye igihugu cyanyu cyangwa ngo mbone ijambo nyaryo ryasobanura imbamutima zanjye. Ndi hano na none mu rwego rwo gushima inzira u Rwanda rwanyuzemo rwiyubaka kuva mu 1994 aho kugira ngo rucike intege, ahubwo u Rwanda rwakuye amasomo akomeye mu mateka asharirirye rwanyuzemo binyuze mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bwa sosiyete nyarwanda hagamijwe iterambere."

Ku ruhande rwa Jean Claude Juncker Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe bw'Uburayi yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari urugero rw'uko Isi ishobora kubura ubumuntu hadashyizweho ingamba zihamye zo kubusigasira.


Jean Claude Juncker yagize ati:

"Amateka atwereka ko ari mu bihe by’icuraburindi ari bwo hatangira urugendo ruganisha ku mucyo, kandi u Rwanda ni urugero rwiza, nyuma y'imyaka 25 u Rwanda ruri mu mucyo rwerekeza ejo hazaza, bigaragaza ko igihugu cyasenyutse gishobora kongera kwiyubaka kubera ubumwe bw'abaturage b'igihugu. Niyo mpamvu Uburayi buzakomeza gushyigikira Isi yubakiye kubufatanye bwa buri wese, twiyemeje gukorana n'u Rwanda  ndetse n'abandi bafatanyabikorwa kugira ngo twubake Isi ibereye buri wese ishingiye ku ndangagaciro ni muri ubwo buryo twahesha agaciro abazize iyi Jenoside tuvuga ngo ntibizongere ukundi.

Ministre w'intebe wa Dr Ethiopia Abiy Ahmed, wanabaye mu ngabo za Ethiopia yari mu butumwa bw'amahoro bw' umuryango w'abibumbye, Minuar. Avuga ko hatabayeho kwita ku bimenyetso byaca amarenga ku bwicanyi.


Abiy Ahmed yagize ati:

"Igihe gito nabaye mu butumwa bw'amahoro mu Rwanda, byampaye amahirwe yo kwibonera n'amaso amakuba  yatewe no kutihanganirana kw'ikiremwa muntu binanyereka agaciro ko gukemura ibibazo binyuze mu biganiro  bityo rero tukareka guhumwa amaso no kwikunda ahubwo tukibona muri bagenzi bacu.



Nyuma y'intambara ya kabiri y'Isi mu 1945 ndetse na Jenoside yakorewe Abayahudi yatwaye miliyoni 6 Umuryango Mpuzamahanga wiyemeje ko ubwo bwicanyi  ndengakamere butazongera kuboneka ahandi ku Isi, gusa, mu 1994  Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye imbaga yabasaga miliyoni mu gihe cy'amezi 3 gusa ibi bigaragaza ko Umuryango Mpuzamahanga wongeye uteshuka ku nshingano zawo.

Inkuru ya Eddy Sabiti




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama