AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

KWIBUKA25: Perezida wa Niger, n'uwa Congo Braza baje mu Rwanda

Yanditswe Apr, 07 2019 09:05 AM | 7,490 Views



Bamwe mu baperezida bageze mu Rwanda mu kwifatanya n'igihugu mu gutangiza icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Mata 2019 bamwe mu bakuru b'ibihugu na za Guverinoma ndetse n’intumwa z’ibihugu zitandukanye batangiye kugera mu Rwanda;  kuri iki gicamunsi abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ndetse n’intumwa z'ibihugu bitandukanye bakomeje kugera i Kigali.

Perezida wa Niger Mahamadou Issouffu niwe Perezida wabimburiye  abaperezida bandi kugera ku butaka bw’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu, akurikirwa na Perezida wa Congo Brazaville Denis Sasso Ngwesso, Ministiri w'Intebe wa Ethiopia Abbey Ahmed nawe yimaze kugera mu Rwanda, ndetse na Ministiri w’Intebe w’u Bubirigi, Michel Charles.

Aba bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bakiriwe na Perezida wa Republika Paul Kagame ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali wari kumwe n'abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z'igihugu.

Usibye abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bitabiriye kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida w'Inteko ishinga amategeko muri Burkinafasso Alassane bala Sakande nawe yageze mu Rwanda kuri iki gicamunsi, akaba yahawe ikaze na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Donatille Mukabalisa. 

Undi mushyitsi wageze mu Rwanda ni Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payette nawe yahageze ku munsi w’ejo kuwa Gatanu tariki 5 Mata 2019, akaba yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruhereye ku Gisozi  n’Urwunge rw’Amashuri rwa Karama rihereye mu Murenge wa Kigali.

Biteganyijwe ko abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma ndetse n’abandi bahagarariye ibihugu byabo bakomeza kwakirwa i Kigali mu masaha atandukanye.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/nVjaP9kAfAA" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Inkuru ya Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage