Yanditswe May, 20 2019 09:23 AM | 2,125 Views
Abatuye Rukumberi n’inshuti zabo zaturutse imihanda yose bibutse ku nshuro
ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi; aho bashyinguye mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi 40 y’
abatutsi biciwe mu murenge wa Rukumberi no mu nkengero zawo.
Bashyinguwe mu mva iri mu rwibutso rushya, indi mibiri ishyingurwa mu mva yari ihasanzwe ariko nayo ikaba yarasanywe. Kabandana Callixte wavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye abayo mu cyubahiro yavuze ko uyu munsi udasanzwe kuri bo.
Perezidente w'umutwe w'abadepite mu nteko ishinga amategeko, Mme Mukabalisa Donatille yavuze yashimye ubutwari bwaranze abatutsi bari baraciriwe i Rukumberi , uburyo bagiye birwanaho mu mibereho igoye, anaboneraho gusaba urubyiruko kwigira kuri ubwo butwari bwabaranze.
Perezidente w’umutwe w’abadepite akaba yasabye buri wese gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda ko aribwo soko y’amahoro n’umutekano birambye n’iterambere ry’Abanyarwanda.
Mu buhamya bwatanzwe hagarutswe ku kuba Rukumberi harabaye kamwe mu duce tw’u Rwanda twari twaraciriwemo abatutsi, tunageragerezwamo Jenocide yakorewe abatutsi, bicwa urwagashinyaguro.
Ni inkuru ya Akimana Latifah
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru