Yanditswe Apr, 15 2019 21:44 PM | 3,703 Views
Ku nshuro ya mbere, abanyarwanda batuye muri Zimbabwe
bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; umuhango wabereye kuri Kaminuza
y'Abajezuwite yitwa Arupe iherereye mu murwa mukuru w'iki gihugu Harare.
Abanya-Zimbabwe n'abandi banyapolitiki bo mu bindi bihugu bitabiriye uyu muhango ku bwinshi aho bafashe umunota bacecetse nk'ikimenyetso cyo guha agaciro abarenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi Musoni yashimye uruhare rwa bimwe mu bihugu bikomeje gukorana n'u Rwanda mu gufata abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bagashyikirizwa ubutabera, ndetse abwira abitabiriye uyu muhango ko kuri ubu abanyarwanda bashyize imbere ubumwe bwabo no gusenyera umugozi umwe mu kubaka u Rwanda bifuza.
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi byanabereye i Bamako muri Mali aho abanyarwanda, abanya - Mali n'inshuti z'u Rwanda muri rusange bateraniye mu murwa mukuru w'iki gihugu bibuka abarenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni umuhango wayobowe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Mali Harebamungu Mathias.
Tutarahindura ingingo kandi ahitwa Abyei mu gice kari ku mipaka ya Sudan yepfo niya ruguru kakaba kagenzurwa n'ingabo za loni UN-UNISFA, habereye umuhango wo Kwibuka genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Muri uyu muhango hatangiwe ubutumwa bw'umunyamabanga mukuru wa loni bwatanzwe na Major General Gebre Woldezgu ukomoka muri Ethiopia.
Uyu muhango witabiriwe kandi na ba ofosiye mu ngabo na police by'u Rwanda babungabunga umutekano, ingabo za Ethiopia zirinze ako gace, abayobozi b'ingabo za sudan y'epfo niya ruguru hamwe n'abanyamahanga benshi, Hanerekanywe Film igaragaza uruhare rwa Loni mu gutererana abatutsi mu kigo cya Eto Kicukiro tariki 11 Mata 1994.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru