Yanditswe Jun, 03 2020 14:14 PM | 24,452 Views
Kuri uyu wa Gatatu,
Urukiko rw’Ubujurire i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Umunyarwanda Kabuga
Félicien, ukurikiranweho kugira uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe
Abatutsi agomba kohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga
Mpanabyaha, IRMCT Arusha muri Tanzania.
Ni nyuma y’aho uru rukiko tariki 27 Gicurasi 2020, urukiko rwari rwaburanishije urubanza rugamije kureba niba Kabuga yakohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT cyangwa akaba yaburanira mu Bufaransa.
Icyo gihe abunganizi ba Kabuga basababye urukiko ko rwategeka ko aburanira mu Bufuransa, aho bavugaga ko aramutse ajywanwe mu rukiko rwa Loni, rwaba ari urubanza rwa politiki.
Bari banasabye kandi ko urukiko rwamurekura by'agateganyo ngo kuko arwaye ndetse anashaje, ingingo urukiko rwahise rutera utwatsi.
Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rukaba rwanzuye ko agomba kohererezwa uru rwego rukaba ari rwo rumuburanisha. Ni mu gihe kandi uru rwego ari rwo rwari rwaranashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi.
Isomwa ry'ubanza rwo kuri uyu wa Gatatu, ryitabiriwe n'abantu banyuranye barimo Abanyarwanda bo muri diaspora, abanyamakuru n'abari ku ruhande rwa Kabuga n'abo mu muryango wa Habyarimana Juvenal.
Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020, Kabuga Félicien wari umaze imyaka irenga 20 ashakishwa kubera kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni bwo yafatiwe mu Bufaransa.
Kabuga akurikiranweho ibyaha biri mo ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora jenoside, gushaka gukora jenoside, umugambi wo gukora jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Kabuga kandi yari umwe mu bakekwaho jenoside yakorewe abatutsi bakihishahisha mu mahanga, aho Leta zunze Ubumwe za Amerika zari zarashyizeho igihembo cya Miliyoni 5 z’amadorali yari agenewe uwazagaragaza aho yihishe.
Urukiko rw'Ubujurire rwa Paris
Abanyarwanda baba muri diaspora bitabiriye isomwa ry'urubanza
Abo mu muryango wa Habyarimana bashyigikiye Kabuga
Jean-Claude NDAYISHIMYE
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru