AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Kagame yagereranyije abatifuriza ineza u Rwanda nk'imiyaga idafite icyo ivuze

Yanditswe Oct, 05 2019 21:22 PM | 27,289 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakuriye inzira ku murima abifuza kugirira nabi u Rwanda n’Abanyarwanda, agaragaza ko ibyo batagezeho mu myaka 25 ishize batabigeraho ubu kuko ubumwe bw’Abanyarwanda bwamaze kuba urukuta rukomeye rubakingira amacumu y’umwanzi.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigaragarije ibihumbi by’Abanyarwanda bitabiriye ihuriro rya Rwanda Day ryabahurije mu Budage 

Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti zabo barenga ibihumbi bine biganjemo ababa ku mugabane w’u Burayi bari bakereye kwakira Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu Mujyi wa Bonn mu gihugu cy’u Budage.

Umukuru w’Igihugu na we yabagaragarije ko ubuyobozi bw’u Rwanda bubahoza ku mutima, ari na yo mpamvu bwifuza gukoresha ihuriro rya Rwanda Day nk’umunsi wo kuganira no kungurana ibitekerezo ku ruhare rwa buri wese mu kubaka u Rwanda rushya.

Perezida Kagame yagaragaje ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 25 ishize mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo n’izindi binyomoza abaruharabika mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Yashimangiye ko ibizazane rwaciyemo byahaye imbaraga Abanyarwanda babisohokamo bemye kubera kunga ubumwe.

Aha Umukuru w’Igihugu yakuriye inzira ku murima abifuriza inabi u Rwanda, agaragaza ko ntacyo bageraho.

Yasabye Abanyarwanda kutaranganzwa n’ibyo igihugu kimaze kubaka ngo birare, abasaba kunoza imitangire ya serivisi no kwanga serivisi mbi kuko idindiza umuvuduko igihugu cyifuza kugenderaho yagereranyije n’uw’indege.

Ambasade y’u Rwanda mu gihugu cy’u Budage cyakiriye iki gikorwa cya Rwanda Day ku nshuro ya 10 kuva cyatangira muri 2010, igaragaza ko muri icyo gihugu hatuye Abanyarwanda bagera ku 1295, muri bo abagera hafi kuri 800 bakaba bitabiriye iki gikorwa.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura