AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Kagame yakiriye intumwa z’inama ya Chicago ishinzwe politiki mpuzamahanga

Yanditswe Oct, 17 2019 16:34 PM | 11,886 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Kane yakiriye mu biro bye intumwa ziturutse muri Leta zunze Ubumwe za Amerika zigize inama ya Chicago ishinzwe politiki mpuzamahanga. Ibiganiro bagiranye byagarutse ku iterambere ry'u Rwanda uhereye mu myaka 25 ishize.

Ni itsinda ry’abantu 22 bakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Village Urugwiro bagirana ibiganiro byagarutse ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 25 rumaze rwiyubaka nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, cyane cyane inzira y’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda banyuzemo.

Nyuma y'ibi biganiro uwari ayoboye iri tsinda Ivo Daalder yavuze ko basanga u Rwanda hari byinshi rwasangiza Leta zunze ubumwe za Amerika nk’umufatanyabikorwa warwo.

Yagize ati "Twagiranye ibiganiro by'ingirakamaro ku Rwanda na Perezida, aho u Rwanda rwavuye ndetse n'ibyo nka Leta zunze ubumwe za Amerika zakwigira kuri iki gihugu, nk'uburyo ushobora kongera guhuza umuryango ukabana mu mahoro  ndetse n'icyo Amerika yakora kugira ngo ikomeze kuba umufatanyabikorwa w'imena w'u Rwanda".

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko mu byo abagize iri tsinda bagaragaje ko bafitiye inyota yo kumenya uburyo u Rwanda rwiyubatse rubikesha politiki nziza zishimangira imiyoborere myiza.

Yagize ati "Baganiriye na Prezida ku bintu bitandukanye birimo urungendo rw’u Rwanda mu myaka 25 ishize mu byerekeye politiki no mu byerekeye ubukungu n’imibereho myiza y’abaturange, bashimye byinshi bijyanye na politiki y’ubukungu yashyinzweho, bijyanye n’imiyoborere y’u Rwanda ndetse n’umuco nka kimwe mu bishyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda wabonaga ko rwose bafite inyota yo kumva uko u Rwanda rwiyubatse muri iyi myaka 25 ishize.’’

Abagize iri tsinda muri rusange bashinzwe kumva politiki y'isi uko iteye no kugira inama abayobozi bakuru ba Leta zunze ubumwe za Amerika ku byerekeye ingamba zafatwa.

Biteganyijwe kandi ko izi ntumwa zisura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kuri uyu wa 5. Mu bindi bikorwa byaranze uruzinduko rwabo rw’iminsi 4 mu Rwanda, harimo ibiganiro bagiranye n'abayobozi batandukanye bo muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n’Ubutwererane, n’abo muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi bareba uko u Rwanda rwabashije kwigobotora ingaruka zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Bienvenu MBARUSHIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira