Yanditswe Sep, 19 2019 12:06 PM | 8,590 Views
Urukiko
Rwisumbuye rwa Rubavu kuri uyu wa Kane rwaburanishije mu mizi urubanza
ubushinjacyaha buregagamo Kalisa Roger wahoze ari umukozi ushinzwe imirimo
rusange mu Karere ka Rubavu
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu Kalisa Roger yagize uruhare mu gushyigikira no gufasha rwiyemezamirimo Mutemberezi Jerome gukoresha inyandiko mpimbano zemeza ko yakoze imirimo y'ubwubatsi mu Karere ka Gasabo, akaba afite indi nyandiko mpimbano y' ubwishingizi yatanzwe na Banki ya KCB ivuga ko afite garantu yo kuba yahabwa iryo soko.
Bugaragaza ko mu buryo banyuranye abashinzwe akanama k'amasoko, Akarere ka Gasabo ndetse na KCB bose bamweretse mu magambo no mu nyandiko ko izi mpapuro ari impimbano ariko akabirengaho agategeka ko Mutemberezi ahabwa amasoko harimo iryo kubaka Umudugudu w'Icyitegererezo wa Muhira ndetse n'Ikigo Nderabuzima cya Rugerero.
Mu kwiregura kwe Kalisa avuga ko inyandiko z'ipiganwa z'amasoko zihabwa akanama z'amasoko kandi akaba atakabamo kuko itegeko ritabyemera.
Gusa avuga ko aho yabimenyesherejwe yasabye ko rwiyemezamirimo yamburwa isoko akanakurikiranwa, aho yashimangiye ko byakozwe.
Kalisa Kandi avuga ko abamushinja bose bagiye bivuguruza banavuguruzanya.
Ubushinjacyaha bukaba bwamusabiye igifungo cy'imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni eshatu ndetse agatanga n'amagarama y' urubanza. Gusa Kalisa we asaba kurenganurwa agahanagurwaho icyaha.
Muri uru rubanza kandi abareganwa na Kalisa ntabwo bagaragaye mu rubanza, kuko bo ubuhamya bwabo bamaze kubushyikiriza urukiko, Rwiyemezamirimo Mutemberezi Jerome we akaba yaraburiwe irengero.
Uru rubanza rukaba ruzasomwa tariki ya 11 Ukwakira 2019 ku isaha ya saa munani.
Jean-Claude KWIZERA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru