Yanditswe Apr, 23 2018 20:01 PM | 22,104 Views
Muri
gahunda y'ibikorwa by'ingabo mu iterambere ry'abaturage mu ntara y'amajyepfo,
kuri uyu wa mbere yatangirijwe mu karere ka Kamonyi mu gishanga cya Kavunja,
ahatunganijwe igishanga hanaterwa ibitunguru.
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Mugina mu kagari ka Mbati mu karere ka Kamonyi ahakorewe ibikorwa by'ingabo mu iterambere ry'abaturage, bashima ingabo z'u Rwanda kuba zishishikajwe no kubafasha kunoza ubuhinzi.
Bimwe mu bindi bibazo abaturage bagaragaza birimo kwibasirwa n'ibiza, kutagira ubwanikiro buhagije bw'umusaruro bigatuma wangirika, kutabona isoko ryawo no kutagira imihanda ishobora kubafasha kugeza umusarurro wabo ku masoko.
Minisitiri w'ubuhinzi n' ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine, yijeje ko hazakomeza ubufatanye bw' inzego zose mu gukemura ibyo bibazo. Ati, ''Hari ibintu bimwe na bimwe bituma abantu batabona umusaruro kuko baba batakoze ibisabwa, ngirango mwabyumise birimo kurwanya isuri, gufata neza ibikorwa byo mu gishanga, gukora ubuhinzi nk'uko biba byigishijwe; ni ngombwa y'uko abantu bagumya gushyiramo imbaraga, abaturage bakagumya kubyigishwa bakarushaho guteza imbere ubuhinzi bwabo. Buriya iyo abantu bahinze bakabona umusaruro abantu barafatanya amasoko akaboneka, ibibazo by'imihanda ni gahunda ihari murabizi ko hari gahunda ndende imihanda y'imihahirano ikagenda igera mu giturage , gahunda zo kuhira, hari program menshi afasha abaturage kuhira imyaka....''
Ubuyobozi bw'ingabo z’u Rwanda bwijeje abaturage kuzakomeza gufatanya mu gukemura n' ibindi bibazo bahura nabyo bikidindiza iterambere ryabo.
Igishanga cya Kavunja kiri ku buso bwa hegitari 76 gifashe ku mirenge 2 uwa Mugina n' uwa Nyamiyaga, gikunze guhingwamo ibihingwa byiganjemo ibigori, ndetse n' imboga zirimo ibitunguru.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru