Yanditswe Oct, 27 2017 20:14 PM | 5,148 Views
Leta ya Misiri yashyikirije ibitaro bya gisirikare bya Kanombe inkunga y'ibikoresho byifashishwa mu kuvura ndetse no gutanga amasomo mu by'ubuvuzi hifashihshijwe uburyo bw'iyakure buzwi nka Telemedecine mu ndimi z'amahanga.
Ni umuhango wayobowe na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda Dr. Namira Negm wavuze ko iyi nkunga iri mu rwego rw'ubufatanye n'umubano usanzwe hagati y'u Rwanda na Misiri kandi ko igihugu cye kiteguye gukomeza gufatanya n'u Rwanda mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuzima bwiza bw'abaturage b'ibihugu byombi.
Ibi bikoresho birimo za mudasobwa n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga bijyana nazo bije bikurikira indi nkunga y'imashini 10 ziyungurura amaraso iki gihugu cyashyikirije ibitaro bya gisirikare bya Kanombe mu cyumweru gishize.
Dr. Colonel Jean Paul BITEGA, Umuyobozi mukuru w'ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, avuga ko ibi bikoresho biziye igihe kuko hari byinshi bizabafasha mukunoza akazi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru