AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Karidinali Antoine Kambanda yimitswe, abakristu babyakiriye bate?

Yanditswe Nov, 28 2020 21:03 PM | 76,545 Views



Bwa mbere mu mateka kuri uyu wa gatandatu u Rwanda rwabonye kardinali. Uwo ni Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni KAMBANDA waherewe ubukardinali i Vatikani mu muhango wayobowe n’ umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis.

Muri uyu muhango wabereye i Roma mu Butaliyani ku cyicaro gikuru cya Kiliziya gatolika abasenyeri 13 ni bo bahawe ubukardinali barimo na arkiyepiscopi wa Kigali Antoni KAMBANDA.

Ni umuhango waranzwe n’ amasengesho ariko atarimo igitambo cya Misa ashimangira ko bahamagarirwa gusa na Yezu Kristu wabatoye. Ibi kandi bikagaragarira mu birango bahabwa birimo ingofero n’ikanzu by’ ibara ritukura.

Abakardinali bashya kandi banahabwa urwandiko rubaha ubwo bubasha runatuma banagira kiliziya bahabwa byumwihariko I Roma. Ku bakristu ba kiliziya gatolika iyi nkuru yakirwanwe ibyishimo ariko kandi ngo hari n’ umukoro bitanga.

Padiri Jean Bosco NTAGUNGIRA avuga ko kuba u Rwanda rubonye umukardinali nyuma y’ amateka asharira rwanyuzemo bifite icyo bivuze.

Kardinali Kambanda w’ imyaka 62 y’ amavuko ageze kuri uru rwego nyuma y’ imyaka 30 ahawe ubupadiri kuko yaramburiweho ibiganza bimwinjiza muri urwo rwego na Papa Yohani Pawulo wa 2 tariki ya 8 nzeri 1990 ubwo yasuraga u Rwanda. 

Bibaye kandi nyuma y’ imyaka 120 i Save mu majyepfo y’ u Rwanda hubatswe kiliziya yambere . Tariki ya 19 ukwezi kwa cumi na kumwe  2018 ni bwo Kardinali Kambanda yagizwe arkiyepiscopi wa Kigali avuye muri diyosezi ya Kibungo yari abereye  umwepiscopi kuva muri 2013. 

Kwimika abakardinali bashya i Roma byakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID19.

Amafoto: Getty Images

Jean Damascene MANISHIMWE 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama