AGEZWEHO

  • Rusizi: Inama Njyanama yakiriye ubwegure bwa Meya – Soma inkuru...
  • Ubuhamya bw'ufite ubumuga ubika amateka mu ikoranabuhanga – Soma inkuru...

Karongi: Abahatuye basabwe kuzibukira ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyayibaganishamo byose

Yanditswe Oct, 30 2024 19:33 PM | 304,524 Views



Abaturage bo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, baravuga ko hakwiye inyigisho nyinshi z’ubumwe n’ubudaheranwa bahabwa hagamijwe kwimakaza ubumwe hagati yabo. 

Babivuze bagendeye ku rupfu rwa Mukakanyamibwa Béatrice warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uherutse kwicirwa muri uyu Murenge, ubuyobozi bukemeza ko urupfu rufite aho ruhuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Hashize amezi asaga abiri Mukakanyamibwa yishwe ndetse mu bamwishe ngo harimo n’uwafunguwe wari warafungiwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Abaturage bavuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara muri bamwe mu batuye uyu Murenge, umuti ngo ukaba waba ibiganiro bihagije ku bumwe n’ubudaheranwa.

Mu nama yahuje abaturage biganjemo abahagarariye abandi n’abavuga rikumvikana bo muri uyu Murenge wa Murundi, umuyobozi w’Akarere ka Karongi yabasabye kuzibukira ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyayibaganishamo byose. 

Ubwo iki kibazo cyaganirwagaho mu ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, ihuriro ryabereye i Karongi mu cyumweru gishize, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, Iyamuremye Regine yavuze ko ari byiza kuba babiganiriyeho, yizeza ko bazafatanya n’ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage kubihashya.

Ibindi bikorwa byagaragaye muri uyu Murenge bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside birimo kwangiza imyaka n’ibindi bihingwa bya bamwe mu barokotse, cyakora abaturage bahamya ko batazadohoka ku ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge hagati yabo. 


Aphrodis MUHIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika