AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Karongi: Abarokotse jenoside barifuza ko umusozi wa Gatwaro wakubakwaho ubusitani bwo kwibuka

Yanditswe Apr, 19 2022 10:39 AM | 49,443 Views



Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Karongi barasaba ko ku musozi wa Gatwaro hashyirwa ubusitani bwo kwibuka. Impamvu babisaba ni uko kuri uyu musozi ari ho hari hakambitse abicanyi n’imbunda bakoresheje bica Abatutsi bari bahungiye munsi y’uyu musozi cyane cyane kuri Stade Gatwaro.

Umujyi wa Karongi uzengurutswe n’imisozi irimo n’uwa Gatwaro. Ni kuri uyu musozi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari hakambitse interahamwe, abajandarume, abasirikare n’abandi bafatanyaga kwica Abatutsi. 

Munsi yawo hahoze Stade Gatwaro. Iyi yari yahurijwemo Abatutsi benshi bari bavanywe mu makomini arenga 5, n’abandi bari bahaje bizeye ko baza kuharokokera. Kubera uburyo uyu muzosi ari muremure, abicanyi bari bawuteretsemo imbunda zarasaga ahari abatutsi hose ariko zibanze ku bari muri Stade Gatwaro. Nguko uko itariki ya 18 Mata 1994 yaje kuba iy’imperuka kuri bo. 

Ku wa 18 Mata 2022 ni bwo hibustwe Abatutsi biciwe kuri stade Gatwaro, kuri Home Saint Jean, kuri Paroisse Saint Pierre,i Nyamishaba n’ahandi mu bice byegereye umujyi. Hanashyinguwe kandi mu cyubahiro imibiri 19 yabonetse mu mirenge itandukanye. Irimo umubiri w’umuvandimwe wa Ayinkamiye Anne Marie. Ni we mubiri wonyine uyu mubyeyi yabonye mu bantu bose bo mu muryango we bishwe. Yishimiye ko yashyinguye umuvandimwe we mu cyubahiro ariko asaba ko n’abandi batari baboneka bishwe, abafite amakuru y’aho bajugunywe bayatanga.

Baranasaba kandi ko ku musozi wa Gatwaro hashyirwa ubusitani bwo kwibuka. Ni icyifuzo cy’abarokokeye aha bose.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois yijeje ko ubwo busitani buzubakwa. Yasabye kandi abazi ahaherereye imibiri y’abatutsi bishwe itari yaboneka ko bayatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Urwibusto rwa Jenoside rwa Gatwaro ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 15.

Aphrodis MUHIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira