Yanditswe Aug, 17 2019 14:23 PM | 11,192 Views
Abakora uburobyi mu kiyaga cya Kivu barifuza ko bakwegerezwa aho bagurira imiraga yemewe iroba indugu, isambaza n’amafi, kuko bituma bamwe bakoresha imitego itemewe ya kaningini.
Ni mu gihe mu Ntara y'Iburengerazuba yose hari umucuruzi umwe gusa w'iyo mitego.
Mu masaha y’umugoroba, ashyira ay’ijoro, mu kiyaga cya Kivu uhasanga amakipe y’abarobyi ari kuroba isambaza n’induugu, ku rundi ruhande ariko abandi baba binjiye mu kiyaga baroba mu buryo butemewe bakoresha imitego ya kaningini yangiza uwo musaruro uva mu kiyaga.
Poliso y'u Rwanda, ishami rishinzwe kugenzura umutekano wo mu mazi, igenda ifata iyo miraga iba itemewe yangiza isambaza n’indugu, ndetse igata muri yombi abafatirwa muri ubwo burobyi butemewe.
ACP Elias Mwesigye uyobora iryo shami rya polisi avuga ko biba bigoye guhangana n'iki kibazo kuko abo bafashe bongera kurekurwa bitewe n'uko nta tegeko rihari ribahana.
Mu mezi arindwi ashize, hafashwe abantu barenga 100 bakora uburobyi butemewe, ifata n’imitego itemewe ya kaningini irenga 200, kandi ababifatirwamo ngo baba biganjemo urubyiruko.
Umuyobozi wungirije wa federasiyo y’abarobyi mu gihugu Mugenzi Gerard, avuga ko kuba hakiri umucuruzi umwe wenyine ukorera mu Karere ka Rusizi, ari we ugurisha imiraga ku barobyi bose bakorera mu turere dukora ku kiyaga cya kivu, ngo biracyari imbogamizi, kuko biri mu bituma ikoreshwa ry'imitego itemewe ridacika.
Ubwato mu Kiyaga cya Kivu
Umukozi wa RAB, Cecile Uwizeyimana, ushinzwe ubworozi n’uburobyi bw’amafi, avuga ko bitarenze ukwezi gutaha kwa cyenda bari gutegura inama izaba igamije kongera no kumenyekanisha abacuruza imitego yemewe yo kuroba, ngo ku buryo bazajya bakorera no muri buri karere.
Na ho ku kibazo cy’abarobyi bakora mu buryo butemewe bagafatwa, nyuma bakarekurwa, RAB ivuga hari itegeko riri kuvugururwa rizagaragamo ibihano bihana abangiza umutungo uva mu mazi.
Hagati aho mu gihe itegeko ritarasohoka yasabye ko federasiyo y’abarobyi yafasha abakora ubwo burobyi butemewe kubinjiza mu makoperative.
Fredy RUTERANA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru