AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Karongi: Ubwitabire mu bukerarugendo bugeze ku gipimo cya 70%

Yanditswe Nov, 14 2021 13:33 PM | 95,254 Views



Nyuma y'uko ibikorwa by'ubukerarugendo byongeye gukomorerwa, bamwe mu bashoye imari muri uru rwego bakorera mu karere ka Karongi bavuga ko kugeza ubu ubwitabire bugeze ku gipimo cya 70% ugereranije n'uko bwitabirwaga mbere y'icyorezo cya covid 19.

Anna na Jens ba mukerarugendo baturutse mu gihugu cya Suede, twabasanze mu mihanda yo ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu banyonga amagare yabo, nibwo bwa mbere bageze mu Rwanda, baragaragaza akanyamuneza ku maso, batubwiye ko bashimishijwe no kuba ibikorwa by'ubukerarugendo ndetse n'izindi serivisi zibibishamikiyeho byarasubukuwe mu Rwanda.

Anna yagize ati: "Dushimishwa no kuba ubukerarugendo bwarasubukuwe, ndi mu Rwanda kuko ngiye kujya nkorera muri CHUK, ariko nabanje kuzenguruka ndeba ahantu heza mufite kuko nibwo bwa mbere ngeze muri Afurika: twasuye i Kigali, mu Kagera none twaje no ku kivu, turava hano dusubira i Kigali. Mufite amahoteri meza cyane, service nziza; mbese dufashwe neza cyane hano." 

Jens mugenzi we na we yunze murya mugenzi we anahamagarira abandi gusura u Rwanda ati "Rwose nibwo bwa mbere nje mu Rwanda, ni nabwo ngeze ku Kivu: birumvikana ko umuhanda ari muremure uvuye i Kigali ariko birashimishije. Ni byiza cyane kuza mu bihe nk'ibi by'imvura. Sinabura kuvuga kandi ko uburyo twitaweho burenze kure uko ubitekereza, birahebuje. Ahubwo nahamagarira isi yose kuza hano bakahashora imari, mbabwije ukuri ni heza cyane."

I Karongi, ni hamwe mu hakira ba mukerarugendo bava ahantu hanyuranye. 

Abasura aka gace bari baragabanutse ndeste ibikorwa bimwe birasubikwa kubera gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda COVID19, muri iki gihe serivisi zifite aho zihuriye n'ubukerarugendo zemerewe kongera gukora; abatanga izi service bagaragaza ko imibare ya ba mukerarugendo yongeye kuzamuka ku buryo igeze ku kigero cya 70%.

Kuba aka gace karimo kuzengurutswamo umuhanda wa kaburimbo, ari nako amahoteri akomeza kuhuzura; nabyo biri mu bikurura ba mukerarugendo benshi. Ku rundi ruhande ariko, prezida w'urugaga rw'abikorera mu karere ka Karongi Abimana Mathias asobanura ko harimo gutekerezwa ku bundi bukerarugendo bushingiye ku gusura ibikorwa by'ubuhinzi kugirango abantu basura  aka gace bagire amahitamo anyuranye ku byo bifuza gusura.

"Hari umushinga w'abantu batangiye kujya baza bakazamuka imisozi, bakareba amakawa n'uburyo icyo gihingwa kizamura imibereho y'abaturage n'ubukungu bw'igihugu: icyo kintu kizagenda cyongera ubukerarugendo."

Mu gihe mu Rwanda imibare y'abandura n'abahitanwa n'icyorezo cya COVID19 irushaho kugenda igabanuka kuko kugeza ubu igipimo cy'abandura kiri munsi 0.5%, ubuyobozi mu nzego zitandukanye busaba buri wese gukomeza  gushyira mu bikorwa amabwiriza y'ubwirinzi kugiran go iki cyorezo kizatsindwe burundu.

Abafite aho bahuriye na service z'ubukerarugendo nabo basabwa kwitwararika kurushaho kuko bakira ingeri z'abantu baturuka imihanda yose bikaba byaba intandaro y'ikwirakwira rya COVID19.

Reba inkuru yose mu mashusho.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize