AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Karongi: Umushinga wo guhinga icyayi mu Bisesero bawitezeho iterambere

Yanditswe Apr, 30 2022 16:32 PM | 81,456 Views



Abaturage bo mu Kagari ka Bisesero mu Karere ka Karongi baravuga ko ubuhinzi bw’icyayi buri gutangizwa muri aka kagari babwitezeho kwihutisha iterambere ryabo kuko iki cyayi nigitangira gusarurwa bazabona aho bakura amafaranga.

Iyo ugeze mu Kagari ka Bisesero wibonera uburyo imisozi myinshi yatemaguweho amashyamba yari ayiteyeho. Ahantu hanini muri aka kagari ku misozi amashyamba yaratemwe ashiraho, maze asimbuzwa ubuhinzi bw’icyayi.

Ahenshi ubona ko abaturage bakiri mu itera ariko hari n’ahandi kigeze mu ibagara. Mbese ni bwo bagitangira kugihinga. Aka gace k’imisozi myinshi kandi miremire, ubusanzwe kari amashyamba. Ubutaka bwo guhingaho ntibwari bunini. Nyamara, mu ijwi ry’abaturage ngo ayo mashyamba yari ay’abantu batari benshi, bityo umumaro wayo ntugere kuri benshi, maze kubona icyo umuntu akuraho ifaranga aha bikaba ingorabahizi.

Ngiyi impamvu nyamukuru iki cyayi kitezweho ubukire n’abatari bake mu Bisesero.

Mu ijwi ry’umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine, uyu mushinga ngo uhanzwe amaso nk’inzira yagutse abaturage bagiye kunyuramo bagana ku mafaranga.

Hegitari zirenga ijana ni zo zizahingwaho icyayi. Ni ku butaka bwahujwe bw’imiryango irenga 126 y’abantu bose b’aha mu Bisesero. 

Si aha gusa hahinze icyayi muri Karongi, kuko no mu mirenge ya Rugabano,Twumba n’indi ihinzemo icyayi ku buso bugari, ndetse n’uruganda rw’icyayi rwa Gisovu ruzwi kuva hambere na rwo ruri bugufi y’aha. 

Akarere kavuga ko aha batangiye guhinga icyayi mu myaka yo hambere hari aho bamaze kwigeza mu iterambere, ngo bitanga icyizere ko n’ahandi kiri gutangira guhingwa bizagenda gutyo.

Aphrodis MUHIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage