AGEZWEHO

  • U Bubuligi: Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gukora Jenoside – Soma inkuru...
  • Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira – Soma inkuru...

Kayonza: Mu cyuzi cya Ruramira hamaze gukurwamo imibiri y’abatutsi 83

Yanditswe Apr, 09 2020 10:01 AM | 35,662 Views



Imibiri 83 y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ni yo imaze gukurwa mu cyuzi cya Ruramira, kuva imirimo yo kugikamya yatangira mu mwaka ushize wa 2019.

Icyuzi cya Ruramira giherereye mu Karere ka Kayonza.  Mu gikorwa cy'umuganda cyabaye kuri uyu wa 3, habonetse imibiri 5 n'ibikoresho bicishijwe birimo ibisongo n'amabuye.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi,Sylvie Kayitaramirwa yajugunywe muri iki cyuzi, abicanyi bamuhambiriye aza kurokoka. Avuga ko yabonaga  abicanyi bajugunyamo abatutsi benshi.

Abaturage bo muri imwe mu midugudu yo mu mirenge ya Ruramira na Nyamirama bakoresha amasuka bashakisha indi mibiri ikirimo. Ni nyuma y'uko hacukuwe umuyoboro munini ugikuramo amazi kikaba cyarakamye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Kayonza Agaba Aron avuga ko imibiri igenda iboneka ku nkuka z'iki cyuzi kuko ahakamijwe amazi hakirimo isayo.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi barimo n'abari bajugunywe muri iki cyuzi cya Ruramira, bavuga ko bafite icyizere cy'uko imibiri y'abishwe  bakajugunywamo bose izakurwamo.

Guverineri w'intara y'Iburasirazuba Fred Mufulukye avuga ko hari gahunda yo gukomeza gushakisha imibiri no mu bindi bice by'iyi ntara bakeka ko hari Aho yajugunywe kandi bagahangana n'abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umwaka ushize wa 2019 ni bwo hatangiye imirimo yo  gushakisha imibiri y'abatutsi bajugunywe muri iki cyuzi cya Ruramira. Icyo gihe Hari habonetse imibiri 57 ishyingurwa mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ruramira.

Mu cyumweru 1 hacukuwe umuyoboro munini wo gukamya burundu iki cyuzi hamaze kuboneka imibiri 26. Imirimo yo gukomeza gushakisha indi mibiri irakomeje.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid