Yanditswe Oct, 28 2017 18:19 PM | 4,904 Views
Perezida wa
Repubulika Paul Kagame yatashye ku mugaragaro stade ya mbere
mu Rwanda y’umukino wa Cricket. Ni stade iherereye i Gahanga mu karere ka
Kicukiro, aho yavuze ko igiye kurushaho guteza imbere impano z'urubyiruko
ndetse n'uyu mukino muri rusange.
Gutaha stade
mpuzamahanga cya Cricket ni igikorwa cyitabiriwe n’abaturage ndetse
n’abanyacyubahiro baturutse impande zose z’isi. Barimo na bamwe mu bateye
inkunga umushinga wo kubaka iyi Stade yatwaye agera kuri miliyoni y'amapound abarirwa
muri miliyari imwe mu mafaranga y'u Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ashimangira ko iki kibuga mpuzamahanga kigiye guteza imbere umukino wa cricket ndetse ko ari n'ikimenyetso cy'ubufatanye u Rwanda rufitanye n'amahanga. Yagize ati, ''Mwisanzure mu Rwanda mwumve ko muri mu rugo cyane ubu noneho dufite izina rya Christopher Shale hano nk'urwibutso. iki kibuga n'ibikorwa remezo bigiye gufasha umukino wa cricket kuzamuka, ndetse abana b'abakobwa n'ababahungu babanyarwanda barusheho kugira umubano mwiza nabo mu Bwongereza baze gukina hano cyangwa naba hano bajye mu Bwongereza gukina cricket.''
Alby Shale umuhungu wa Christopher Shale watabarutse amaze imyaka amenye u Rwanda ndetse anagaragaje ko arukunda cyane yagarutse ku bihe byingenzi byaranze urugendo rwo kubaka iki kibuga, ''Mu myaka 10 ishize, Data yabengutse u Rwanda. imyaka 8 irashize data atekereje cricket nk'izira yo kongera kubaka ubumwe bw'abanyarwanda. mu myaka 7 ishize yaratabarutse. imyaka 6 irashize dufashe icyemezo cyo kubaka ikibuga cya Cricket mu Rwanda nk'urwibutso rwe. Imyaka ibaye 5 dutangiye gushaka ikibanza mu rw'imisozi 1000. mu myaka 4 ishize nabwo twari dugishakisha ikibanza mu gihugu cy'imisozi 1000. mu myaka 3 ishize MINISPOC yatanze iki kibanza mubona imbere yanyu. imyaka 2 irashize, Eric Dusingizimana aciye agahigo ku isi ko kumara amasaha menshi akina cricket. Hari benshi hano bakoze uko bashoboye kugira ngo uyu mushinga ube ugeze aho ugeze uyu munsi, mu izina ry'uwagize iki gitekerezo nshimiye buri wese wagize icyo akora kandi ni by'agaciro.''
Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda, Eddie Balaba we yavuze ko iyi stade ya cricket ije ari igisubizo ku mpano z'abana b’Abanyarwanda babonye amahirwe yo kuzigaragaza.
Gutaha iyi stade mpuzamahanga ya Cricket byanitabiriwe n'ibihanganjye muri uyu mukino barimo umwongereza Brian Charles Lara, Michael Paul Vaughan wahoze ari kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza ya Cricket ndetse hari n'Umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'uyu mukino ku isi, Sarah Ferguson.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru