AGEZWEHO

  • Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...

Kicukiro: Resitora zirangwamo umwanda zigiye guhagurukirwa

Yanditswe Feb, 02 2017 18:43 PM | 1,967 Views



Ubuyobozi bw'akarere ka Kicukiro buratangaza ko butazigera bwihanganira bamwe mu bafite za Restora zikirangwamo umwanda, ni nyuma yaho bamwe mu baturage bagana za restora basaba ko isuku yarushaho kugenzurwa kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga ko kwandura indwara zitandukanye.

Nubwo zimwe mu ma restora usanga zifite isuku, ariko nanone hari naho usanga isuku zarirengagijwe, bamwe bafite za restora baremera amakosa yagiye agaragara kandi ko bagiye kuyakosora.

Ku ruhande rw'abagana ayo ma restora barasaba abafite isuku mu nshingano kurushaho gukaza ingamba kugirango badakomeza kurwara indwara ziterwa n'isuku nke.

Bayingana Emmanuel umuyobozi w'ungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka kicukiro, avuga ko batazigera bihanganira za restora zikirangwamo n'isuku nke.

Gusa arasaba abagana za restora ubufatanye mu kurwanya bene izo restora.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej