Yanditswe Sep, 07 2016 12:34 PM | 2,176 Views
Abanyemari babiri bahagarariye
inganda Albert Supply na Rwantan bagiye
gushinga inganda mu Rwanda zikora inkweto n'izikora imyenda itandukanye. Ubwo
basinyanaga na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda amasezerano y’ubukode
bw’ubutaka, aba banyenganda bavuze ko bagiye guhita batangira imirimo yo kubaka
izo nganda kugirango umwaka utaha zizatangire gukora.
Mu gace kahariwe inganda, Special Economic Zone, ni ho aba bashoramari 2 b'abanyarwanda bagiye kubaka inganda z'imyenda n'izikora inkweto. Abo ni Albert Nsengiyumva, ugiye kubaka uruganda ruzakora imyenda itandukanye, ndetse na Bede Bedetsi Umurundi ugiye gutangiza uruganda ruzatunganya ibikomoka ku mpu.
Nyuma yo gusinyana amasezerano y'ubukode burambye bw'ubutaka, na ministiri w'ubucuruzi n'inganda, aba bashoramari bahagarariye inganda Albert Supply na Rwantan, bavuze ko bagiye guhita batangira kubaka ku buryo umwaka utaha izi nganda zizaba zatangiye gutanga umusaruro.
Minisitiri w'inganda n'ubucuruzi Francois Kanimba, yavuze ko kongera inganda z'ibikorerwa mu Rwanda biri muri Gahunda ya Leta aho ishishikariza abashoramari barimo n'abanyarwanda gushinga inganda nshya, kugirango hagabanywe ibitumizwa mu mahanga.
Nyuma yo gusanga kugura ibibanza mu gace kahariwe inganda bihenze, kuko metero kare imwe igurwa ibihumbi 43 by'amafaranga y'u Rwanda, Leta yahisemo gutangira gahunda y'ubukode burambye bw'igihe kirekire kugirango abashaka gushyiraho inganda z'ibikorerwa mu Rwanda biyongere. Abo bashoramari bazakodesha ubu butaka mu gihe cy'imyaka 20.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru