Yanditswe Jul, 26 2022 20:56 PM | 21,163 Views
Bamwe mu bagenzi batega imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali barinubira amasaha bamara bahagaze ku mirongo babuze imodoka. Urwego ngenzuramikorere RURA rukavuga ko iki kibazo rukizi kandi kirimo kwiganwa ubushishozi.
Mu masaha y'umugoroba hirya no hino mu Mujyi wa Kigali aho abagenzi bategerereza imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Hari imirongo miremire y'abavuye mu kazi bategereje imodoka ziberekeza mu ngo zabo. Aba bavuga ko bamara igihe kinini bategereje imodoka bigatuma bagera mu ngo zabo amasaha yakuze kubera ubuke bw'imodoka.
Ibi kandi ni nako bimeze mu masaha ya mugitondo haba muri za gare ndetse no kubyapa bitandukanye, uhasanga umurongo w'abantu benshi babuze imodoka bavuga ko bibagiraho ingaruka zo gukererwa ku murimo.
Kugeza ubu sosiyete eshatu ni zo zemerewe gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali. Hari bamwe mu baturage bavuga ko isoko ryagombye kwaguka cyane ko hari abagaragaza ko bafite ibinyabiziga ariko ntibemererwe gutwara abagenzi. Barasaba ko hakwiye kuba amavugurura azatuma iki kibazo gikemuka.
Umuyobozi mukuru w'agateganyo w'urwego ngenzuramikorere RURA, Deo Muvunyi yemera ko mu Mujyi wa Kigali hari ubuke bw'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange akavuga ko ari ikibazo kirimo kwigwaho kugirango gikemuke.
Sosiyete eshatu zatsindiye isoko ryo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2013 ni isoko ryagombaga kumara imyaka itanu yarangiye muri 2018, kugeza ubu RURA ivuga ko hatanzwe irindi soko hakaba hamaze kwakirwa ubusabe bw'abarenga 25.
Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana, arasaba ayobozi b'uturere ...
Jul 29, 2022
Soma inkuru
Ibibazo bigaragara mu guhererekanya ubutaka bigiye gukemurwa mu mezi abiri - Minisiteri y'Ibidu ...
Jul 28, 2022
Soma inkuru
Abasenateri basabwe kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kumenya uruhare bagira mu bbakorerwa
Jul 28, 2022
Soma inkuru
Abagurisha ibikoresho by'ikoranabuhanga byakoze bazajya babanza gutanga imyirondoro yabo
Jul 26, 2022
Soma inkuru
Abakorera n’abagenda i Nyabugogo barasaba ko imirimo yo kwagura ikiraro cya Mpazi yakwihutishw ...
Jul 26, 2022
Soma inkuru
Perezida wa Sena yasuye imishinga y'iterambere mu Karere ka Bugesera
Jul 14, 2022
Soma inkuru