AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye – Soma inkuru...
  • Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami – Soma inkuru...

Kigali: Abatega imodoka rusange barinubira umwanya munini bamara ku byapa no muri gare

Yanditswe Jul, 26 2022 20:56 PM | 23,093 Views



Bamwe mu bagenzi batega imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali barinubira amasaha bamara bahagaze ku mirongo babuze imodoka. Urwego ngenzuramikorere RURA rukavuga ko iki kibazo rukizi kandi kirimo kwiganwa ubushishozi.

Mu masaha y'umugoroba hirya no hino mu Mujyi wa Kigali aho abagenzi bategerereza imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Hari imirongo miremire y'abavuye mu kazi bategereje imodoka ziberekeza mu ngo zabo. Aba bavuga ko bamara igihe kinini bategereje imodoka bigatuma bagera mu ngo zabo amasaha yakuze kubera ubuke bw'imodoka.

Ibi kandi ni nako bimeze mu masaha ya mugitondo haba muri za gare ndetse no kubyapa bitandukanye, uhasanga umurongo w'abantu benshi babuze imodoka bavuga ko bibagiraho ingaruka zo gukererwa ku murimo.

Kugeza ubu sosiyete eshatu ni zo zemerewe gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali. Hari bamwe mu baturage bavuga ko isoko ryagombye kwaguka cyane ko hari abagaragaza ko bafite ibinyabiziga ariko ntibemererwe gutwara abagenzi. Barasaba ko hakwiye kuba amavugurura azatuma iki kibazo gikemuka.

Umuyobozi mukuru w'agateganyo w'urwego ngenzuramikorere RURA,  Deo Muvunyi yemera ko mu Mujyi wa Kigali hari ubuke bw'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange akavuga ko ari ikibazo kirimo kwigwaho kugirango gikemuke.

Sosiyete eshatu zatsindiye isoko ryo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2013 ni isoko ryagombaga kumara imyaka itanu yarangiye muri 2018, kugeza ubu RURA ivuga ko hatanzwe irindi soko hakaba hamaze kwakirwa ubusabe bw'abarenga 25.


Mbabazi Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo w

Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami

Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imb

Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge

Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’ama

Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana

Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n

Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubir