AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kigali: Abaturage bamwe bagira ikibazo cy'ingendo kubera Car Free Day

Yanditswe Aug, 14 2016 17:58 PM | 3,004 Views



Mu gihe bamwe baba bidagadura mu mihanda izira umuvundo w’ibinyabiziga bamwe mu bashoferi n’abagenzi mu mujyi wa Kigali bavuga ko bagirwaho ingaruka n’ifungwa ry’umwe mu mihanda bavuga ko ari ingenzi mu ngendo zo mu mujyi wa Kigali.

Umuhanda uva mu mujyi werekeza ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali, ni umwe mu mihanda inyurwamo n'ibinyabiziga byinshi mu murwa Mukuru w'u Rwanda kandi ukaba ushamikiyeho indi mihanda myinshi.

Uyu muhanda niwo ufungwa iyo habaye siporo rusange mu mujyi wa Kigali nibura mu mezi atatu akurikirana, abatuye umujyi wa Kigali bakamenyeshwa indi mihanda bakoresha nibura kuva saa moya kugeza saa sita z'amanywa.

Mu gihe bamwe baba bishimira kwidagadura mu mihanda itarangwamo ibyotsi by’imodoka hari abandi bagirwaho ingaruka n’ifungwa ry’uwo muhanda. Nko ku bagenda ku mapikipiki ibiciro biriyongera, abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi bo ngo ntibashobora kongeza igiciro mu gihe nyamara ngo kuzenguruka bashaka indi mihanda banyuramo bituma mazutu cyangwa 'essence' byiyongera.

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali,Busabizwa Parfait, ushinzwe iterambere ry’ubukungu , gufunga umwe mu mihanda  kuva saa moya kugeza saa sita z’amanywa rimwe mu kwezi  ngo si ikibazo gikomeye cyahungabanya ingendo muri Kigali.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama