AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kigali Arena iratahwa ku mugaragaro uyu munsi

Yanditswe Aug, 09 2019 10:14 AM | 18,399 Views



Kuri uyu wa Gatanu i Kigali haratahwa ku mugaragaro inzu nshya y’imikino n’imyidagaduro yitwa Kigali Arena. Ni inzu yubatse hanze ya Stade Amahoro i Remera ifite imyanya ibihumbi 10 yo kwicaramo, ikaba imwe mu nzu 10 za mbere zakira imikino yo mu nzu nini muri Afurika.

Iyi nzu ni yo ya mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 28 ikagira parkingi yajyamo imodoka 600.

Ifite  amakafetariya n’amaresitora 13, ibyumba 6 abakinnyi bambariramo, ibyumba bibiri by’abatoza, icyumba kimwe cy’imyitozo ngogoramubiri, icyumba cy’abanyamakuru n’icyumba gisuzumirwamo niba abakinnyi badakoresha ibiyobyabwenge.

Ifite ahantu 4 ho kwinjirira, hari aho kwinjirirwa n’abantu bose, hari ahinjirira abanyacyubahiro, hari ahinjirira abanyamakuru hakaba n’aho amakipe yinjirira.

Iyi nzu kandi  yubatswe mu gihe kitageze ku mezi atandatu, ikaba yarubatswe n’abafundi 1700 barimo 1200 b’Abanyarwanda na 500 b’Abanyaturukiya.

Biteganyijwe ko mu 2021 iyi nzu izakinirwamo irushanwa ry’igikombe cya afrika cy’ibihugu mu mukIno w’intoki wa Basket ball. 

Mu mwaka utaha mu kwezi kwa 3, iyi nzu izakinirwamo imikino ya nyuma n’iya kimwe cya kabiri cy’irangiza mu mikino yo gutangiza shampiyona ya Afurika ya Basket ball. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 22

Bayer Leverkusen yegukanye igikombe cya mbere cya Shampiyona y’u Budage

#Kwibuka30: Arsenal FC na Bayern Munich byafashe u Rwanda mu mugongo

U Rwanda rwazamutse imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA

Dr Adel Zrane watozaga muri APR FC yitabye Imana

Uko Tennis yabereye Umulisa Joselyne umuti wamwomoye ibikomere bya Jenoside

Basketball: Amakipe ya APR yatanze Pasika ku bakunzi bayo