AGEZWEHO

  • Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti – Soma inkuru...
  • Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite – Soma inkuru...

Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage

Yanditswe Oct, 02 2023 15:57 PM | 42,459 Views



Abaturiye imwe mu mihanda irimo kubakwa igashyirwamo kaburimbo mu Mujyi wa Kigali, bafite impungenge z’uko hari imwe muri yo bigaragara ko yadindiye muri iki gihe cy’imvura ikaba irimo kubateza imivu y’amazi.

Aba baturage batanga urugero ku muhanda Mulindi-Gasogi-Rusororo-Kabuga w’ibilometero 10. 

Iyo uhageze usanga hari igice cyashyizwemo imiyoboro y’amazi ahandi bakagenda basimbuka.

Mu gihe cy’imvura amazi yishakira inzira kuri ibyo bice, abanyeshuri bava kwiga n’abakoresha imihanda iwushamikiyeho bagenda burira uturaro tw’imbaho twagiye dushyirwa ahakozwe rigole ndende.

Abandi inzu zaba iz’ubucuruzi n’izo guturamo byasigaye mu manegeka.

Abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’uko iyi mihanda bigaragara ko yatangiye kudindira ikaba irimo kubateza ibibazo bitandukanye.

Kuri imwe muri iyi mihanda irimo kubakwa uhasanga hari abakozi bake baba barasigaye mu mirimo, imashini zaramaze kuyivamo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwaremezo n’imiturire, Mpabwanamaguru Merard avuga ko bakora ibishoboka byose ngo iyi mihanda irangire kandi banafasha abaturage kubona aho banyura, banabarinda amazi ayiturukamo.

Muri uyu mushinga wo kubaka imihanda izengurutse, Umujyi wa Kigali ireshya n’ibirometero 215 mu gihe cy’imyaka 10 harimo imihanda yari isanzwe ari iy’igitaka irimo gushyirwamo kaburimbo, guhanga imihanda mishya ahantu hatagerwaga n’indi izavugururwa cyangwa ikagurwa ikagirwa iy’ibisate bine.

Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifi

USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije gu

Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya

Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirw

Uturere umunani twabonye abayobozi bashya

Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene

Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama