AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Kigali: Hashyizweho ahantu 3 hashya hakorerwa CAR FREE DAY

Yanditswe Mar, 16 2019 14:34 PM | 10,296 Views



Guhera kuwa 17 Werurwe 2019, Umujyi wa Kigali wongereye ahazajya hakorerwa Siporo rusange imenyerewe nka Car Free Day; aho hongerewe site eshatu za Car free day mu rwego rwo kurushaho gufasha abaturage bari bafite ikibazo cyo kugera kuri RRA kuko hababera kure.

Izo site nshya ni:

1. Gasabo: Ku kibuga cya ULK-Gisozi

2. Kicukiro: Ku kibuga cya IPRC-Kicukiro

3. Nyarugenge: Kuri Maison des Jeunes

Gasabo: Guhera saa moya, abaturage bazahurira mu Kabuga ka Nyarutarama bakazagenda berekeza ku kibuga cy’mupira w’amaguru cya ULK. Abatuye mu Mirenge ya Gatsata, Jali na Jabana bazahurira i Karuruma nabo bagende berekeza kuri ULK bakoresheje umuhanda mushya uhari. 

Kicukiro : Siporo rusange izabera ku kibuga cya IPRC. Guhera saa moya, mbere yo gutangira imyitozo muri IPRC, abaturage bazabanza kuzenguruka mu muhanda Niboye-Kagarama unyura inyuma ya IPRC bahindukire bagaruke mu kibuga cya IPRC.

Nyarugenge : Kuri Site ya Kimisagara kuri Maison des Jeunes. Guhera saa moya, bazahagurukira kuri Tapis rouge i Nyamirambo abandi i Nyabugogo bakoreshe umuhanda wa Kimisagara berekeza ku kibuga cya Maison des Jeunes. Aha hazahurira n'abaturutse mu bice binyuranye bya Kimisagara

Site ya RRA yo izakomeza ikore uko bisanzwe. Abazayikoreramo imyitozo ngororamubiri ni abazahagurukira mu Mujyi muri Car free zone, mu Kanogo, kuri Stade Amahoro guhera saa moya ndetse n’abaturuka mu bice binyuranye bya Kacyiru na Kimihurura. 

Polisi y'u Rwanda izaba ihari kuyobora ibinyabiziga no gufasha abazaba bakora siporo ya Kigali Car Free Day




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura