Yanditswe May, 21 2019 08:37 AM | 6,544 Views
Iyi nama yabereye
i Kigali, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2019, yahuje bamwe mu bamisitiri
bashinzwe imibereho myiza y'abaturage, impuguke n'abashakashatsi, n'abakozi bo
mu mashami anyuranye y’umuryango w’Abibumbye bo mu bihugu 23 bya Afurika
bikoresha ururimi rw'Icyongereza n'Igipolutugali bagera ku 100.
Abayitabiriye barasangira inararibonye ku mikoreshereze y'amafaranga agenewe kuzamura imibereho y’abaturage (Social Cash Transfer) n'uko yarushaho guteza imbere abo agenerwa.
Minisitiri ushinzwe umurimo n’imibereho y’abaturage muri Sierra Leone Adekunle Milton King na Winnie Mwasiagi ushinzwe gahunda zo kurengera abaturage muri Kenya bavuga ko mu bihugu byabo iyi gahunda yatanze umusaruro ufatika.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Alvera Mukabaramba, avuga ko kugira ngo umusaruro wa gahunda zo guteza imbere abaturage ugerweho, inzego zose zigomba kumva inshingano zazo.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya 7, iteraniye i Kigali kubera ubusabe bw’u Rwanda rushaka kwifatanya n’ibindi bihugu 40 kuzajya rusangira nabyo inararibonye mu mikoreshereze y’amafaranga yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Abitabiriye iyi nama bazanasura abaturage bo mu turere twa Rwamagana, Gakenke, Nyanza na Gasabo, mu rwego rwo kureba uko gahunda ziteza imbere imibereho y'abaturage zishyirwa mu bikorwa.
Ni inkuru ya John BICAMUMPA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru