AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kirehe: Abikorera baremeye abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe Apr, 21 2017 15:05 PM | 2,644 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Kirehe barashima abagize urugaga rw'abikorera  bo muri aka karere ka  kubera igikorwa cyo kubaremera babakoreye, bakagisobanura nk'igikorwa cy'urukundo ndetse n'ubumuntu.

Ni igikorwa cyatangijwe n'urugendo rwo kwibuka rwavaga ku kibuga cy'umupira cya Ruhanga rwerekeza mu mujyi wa Nyakarambi, ahubatse urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi.

Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso ndetse no kunamira izi nzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi, abikorera bo mu karere ka Kirehe bakaba baremeye abarokotse Jenoside babaha inka, Matera ndetse umwe muri bo utagiraga aho kuba ahabwa  inzu.

Aba barokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Kirehe  bashimiye cyane abikorera maze basobanura iki gikorwa nk'igikorwa cy'urukundo.

Muri rusanjye abikorera bo muri aka karere batanze inka 6 ku miryango 6, bubakira umusore umwe utagiraga aho kuba ndetse banatanga ibiryamirwa ku miryango 24.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage