Yanditswe Apr, 11 2016 14:20 PM | 3,057 Views
Police y'u Rwanda irihanangiriza ababyeyi
bashora abana babo mu mirimo ivunanye. Ibi Polisi yabivuze nyuma yuko ababyeyi
babiri Damien Haguminshuti n'umugore we Jacqueline Mukamurenzi bo karere ka
Kirehe bohereje umwana wabo w'imyaka 12 mu kirombe gicukurwamo ingwa. Iki
kirombe ngo cyaje kugwa uyu mwana ahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y'iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi, yihanganishije umuryango w'uyu mwana ariko anabakangurira kwirinda ibi bikorwa binyuranyije n'amategeko.
IP Emmanuel Kayigi yavuze ko hari amategeko asobanutse neza ahana abakoresha abana imirimo ivunanye kandi ko abo bizagaragaraho bazakurikiranwa.
Mu Rwanda amategeko ahana avuga ko ikoreshwa ry'abana imirimo ivunanye bihanirwa igifungo cy'imyaka 7 na amande y'amafaranga ibihumbi 500,000.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru